U Rwanda rwakirye Inama Nyafurika y’Ababaruramari b’Umwuga

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6-9 Gicurasi 2025, mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika ihuriza hamwe Ababaruramari b’umwuga (African Congress of Accountants (ACOA 2025).

Iyi nama ibaye ku nshuro ya munani, yateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga (ICPAR) ifatanyije n’Ihuriro Nyafurika ry’Ababaruramari b’Umwuga (PAFA), ikaba yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kwihesha agaciro nk’Afurika (Creating value for Africa ),  ihuye n’icyerekezo cy’umugabane wa Afurika binyuze muri gahunda ya 2063 ndetse no mu cyerekezo 2050 cy’u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye.

Perezida wa ICPAR, Obadia Biraro ,yavuze ko ababaruramari b’umwuga bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu harimo no kugira uruhare muri gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II) ndetse na gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1).

Yavuze ko umugabane wa Afurika ukwiye kurangwa n’ababaruramari b’umwuga , bihesha agaciro kandi baraharia ko uyu mugabane wagira impinduka.

Obadia yashimiye abitabiriye inama baturutse hirya no hino ku Isi , abashimira amahitamo yabo yo kuza mu Rwanda.

Ati “ Mu izina rya ICPAR, ni iby’igiciro cyinshi kubabona  mwese mwavuye imihanda yose mu kaza mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, avuga ko ababaruramari b’umwuga bafite uruhare rukomeye ku bukungu bw’igihugu.

Ati “ Igihugu cyangwa ubucuruzi ntabwo byatera imbere  abantu batazi kubara Imari yabo , batazi guteganya, batazi Imari. Ababaruramari basanzwe bakora ubugenzuzi bw’imari  , ibyo byose ni ibintu by’ingenzi mu miyoborere.”

Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ababaruramari b’Umwuga (PAFA),Keto Kayemba, avuga ko abaruramari bafite intego yo guhindura Afurika yifuzwa.

Ati “ Agaciro n’ ikizere, kwigira ndetse n’iterambere binyuze mu kazi ndetse no mu nshingano z’imirimo dusangiye, dushobora kugira uruhare mu kugira  Afurika  twifuza. Dufatanyije twese, twakwagura amahirwe dufite muri Afurika,binyuze mu miyoborere myiza ndetse no mu micungire myiza y’imari.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa,yavuze ko Ibaruramari rikozwe kinyamwuga rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Ati “ Mu Rwanda, ababaruramari b’umwuga bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, no gushyigikira icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bushingiye ku mikorere inoze, ifitiwe ikizere no guhanga udushya.”

Akomeza agira ati “ Mu gihe Afurika ikomeza gutera imbere, tugomba guharanira ko iterambere rigomba kubakira ku nzego zikomeye n’ubushobozi. “

Iyi nama ya ACOA 2025, yitabiriwe n’abarimo ababaruramari, inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za Leta, abashakashatsi n’abandi  baturuka mu bihugu 65 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Abayobozi batandukanye   bitabiriye iyi nama
Perezida wa ICPAR, Obadia Biraro ,yavuze ko abaruramari b’umwuga bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *