Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime PREVOT yamaganye igitero igisirikare cya Israel cyagabye ku Badipolomate barimo n’uw’Ububiligi.
Kuri X yahoze ari Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime PREVOT yavuze ko yatunguwe no kuba igisirikare cya Israel cyarashe kerekeza ku badipolomate 20 barimo uw’Ububiligi.
Yavuze ko uyu mudipolomate ubuzima bwe bwifashe neza.
Maxime PREVOT avuga ko abadipolomate bari mu ruzinduko i Jenin, kandi urugendo rwabo ngo baruteguye bavuganye n’igisirikare cya Israel, ndetse ngo imodoka barimo byari byoroshye kuzimenya.
Yagize ati “Ububiligi burasaba Israel ibisobanuro bifatika.”
Abadipolomate batewe barimo abahagariye Ubwongereza, Ubufaransa, Ubuholande, Noruveji, Ubutaliyani, Ububiligi na Canada bari kumwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu by’Abarabu.
Kugeza ubu ntacyo igisirikare cya Israel kiratangaza ku byabaye.
Inkambi abadipolomate bo mu bihugu by’Uburayi basuye ya Jenin, iri mu gace ka West Bank gatuwemo n’Abanya-Palestine ariko na ko gahora mu myivumbagatanyo n’ibitero by’ingabo za Israel.
UMUSEKE.RW