Urukiko rwo mu Bufaransa rushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba (Parquet National Antiterroriste), ku wa mbere rwatangaje ko rwajuririye umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire rwa Paris ko nta perereza rigomba kuba ku biregwa Agathe Habyarimana ku ruhare akekwaho muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Parike isaba ko haba iperereza rishya ku ruhare Agathe Kanziga Habyarimana wahoze ari umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana.
Ku wa gatatu ushize, Urukiko rw’ubujurire i Paris rwatangaje ko nta perereza rishya rizakorwa ku birego bishinjwa Agathe by’ubufatanyacyaha ku cyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Mu cyumweru gishize urukiko rwavuze ko “kugeza aha, nta bimenyetso [byerekana] ko [Agathe] yaba yarabaye umufatanyacyaha mu gikorwa cya jenoside”.
Parike y’Ubufaransa ivuga ko Agathe Kanziga yari mu itsinda ryitwaga “Akazu” ryarimo aba hafi mu bagize umuryango we, bamwe mu bakuru mu ishyaka MRND, na bamwe mu basirikare bakuru, ryagize uruhare runini mu gutegura umugambi wa jenoside.
Uruhande rwunganira Agathe Kanziga ruvuga ko ahubwo ari we wakorewe icyaha, yakabaye ahabwa ubutabera.
Me Richard Gisagara umwe mu baburanira inyungu z’abarokotse jenoside, yasubiwemo na Radio RFI avuga ko “Abarokotse ari bo ba mbere binubira uku gutinda kw’iki kirego, ariko bagifite icyizere ko Agathe Habyarimana azasubiza ku birego aregwa imbere y’ubucamanza”.
Agathe Kanziga yagiye akurikiranwa n’ubucamanza bw’Ubufaransa kuva mu 2008 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), gusa kuva icyo gihe ntabwo arashyirwa mu rukiko ngo aburanishwe.
Ubufaransa bwasoje iperereza ku birego bishinja Agathe Kanziga
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW