UEFA Champions League: Inter yageze ku mukino wa nyuma

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda FC Barcelona yo mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League, ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani, yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwaga umukino wo kwishyura wa ½ muri UEFA Champions League, wahuje Inter Milan na FC Barcelona yo muri Espagne. Ni umukino wari uhanzwe amaso na benshi bitewe n’ibyavuye mu mukino ubanza ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3.

Uyu mukino wabereye kuri Stade, San Siro, wagaragaje ko amakipe yakinaga yahageze yabikoreye bitewe n’umubare w’ibitego byinjiye mu mazamu ndetse n’uko umukino wagenze mu minota 120 yose yakinwe.

Inter Milan yari imbere y’abakunzi ba yo, yafunguye amazamu ku munota wa 21 cyatsinzwe na Lautaro Martínez ku kazi gakomeye kari kabanje gukorwa na mugenzi we, Denzel Dumfries.

Iyi kipe yagaragaje urwego rwo hejuru, yakomeje kotsa igitutu FC Barcelona kugeza ubwo ku munota wa 45+1 yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Hakan Calhanoglu kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lautaro Martínez mu rubuga rw’amahina maze igice cya mbere iyi kipe iri imbere n’ibitego 2-0.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, FC Barcelona yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe ndetse ku munota wa 54 ibona igitego cyatsinzwe na Eric García ku kazi kari kabanje gukorwa na Lamine Yamal.

Iyi kipe y’i  Catalonia muri Espagne, yahise igira imbaraga nyuma yo igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe. Ku munota wa 60, yongeye kubona izamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Olmo, maze ibintu bihindura isura.

FC Barcelona yari yagarukanye Inter Milan ititaye ko yari mu rugo, yongeye kubona igitego ku munota wa 87 cyatsinzwe na kapiteni wa yo, Raphinha.

Iki gitego cy’uyu Munya-Brésil, cyatumye anganya agahigo na Cristiano Ronaldo yashyizeho mu 2013/14, ubwo yagiraga uruhare mu bitego 21 mu irushanwa rimwe rya UEFA Champions League. Raphinha yinjije ibitego 13 n’imipira ivamo ibindi umunani.

Gusa mbere y’uko umukino urangira ku munota wa 90+3, Francesco Acerbi wa Inter, yatsinze igitego cyo kwishyura maze umukino urangira amakipe yombi yongeye kugwa miswi anganya ibitego 3-3 nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza.

Hahise hongerwaho iminota 30 yo gushaka ikipe isezerera indi. Iyi kipe yasunitswe cyane n’abafana ba yo, yabonye igitego ku munota wa 99 cyatsinzwe na David Frattes, maze ab’i Catalonia bataha mu marira kuko yaje gucunga iki gitego kugeza iminota 120 irangiye Inter Milan yegukanye intsinzi y’ibitego 7-6 mu mikino yombi, ihita ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Iyi izahura n’iza gusezerera indi hagati ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza ziza gukinira i Parc de Prince mu Bufaransa. Umukino ubanza, PSg yatsinze Abarashi igitego 1-0. Ni umukino uza gukinwa Saa tatu z’ijoro.

FC Barcelona yasezerewe igeze muri 1/2
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Igitego cya Raphinha nta bwo cyari gihagije
Wari umukino urimo guhangana
Lamine Yamal yatanze byose ariko ntiwari umunsi mwiza kuri we
Ni umusore utabashije kubona izamu
Byari ibyishimo i Milan
Ishyaka ryari ryinshi
Calhanoglu nyuma yo gutsinda neza penaliti yavuyemo igitego cya kabiri
Umusuwisi, Yann Sommer yafashije cyane ikipe ye
Ni umukino wari ufunguye
Bahise bashimira Yann Sommer ku bw’umukino mwiza yagize
Lautaro Martínez nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Ibyishimo i Milan
Igisobanuro cy’intsinzi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *