Marie Madelene uzwiho kujya mu ngendo nyobokamana, yaguye mu mazi arapfa yerekeza mu rugendo i Kibeho.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa 07 Gicurasi 2025, aguye mu mugezi wa Mbirurume uherereye mu Murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi.
Madalena yari atuye mu kagari ka Mageragere, mu Mudugudu wa Rarankuba mu Murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro muri Paruwasi ya Mushubati,Diyosezi ya Nyundo.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushubati muri Diyosezi ya Nyundo, Fidèle Karasira ari naho Mariya Madalena yari atuye,yabwiye Kinyamateka ko uyu nyakwigendera yitabye Imana aguye mu mazi.
Yagize ati”Madalena asanzwe akora ingendo nyobokamana hirya no hino mu Rwanda. Yari yajyanye na bamwe mu bakirisitu ba Paruwasi ya Busasamana bari bishyize hamwe, hari inzira basanzwe banyura nk’ ibisanzwe mu Murenge wa Mutuntu.
Yakomeje agira ati “Hari umugezi bambuka witwa Mbirurume. Bakibimbwira ko ariho aguye natekereje ko kubera imvura yagwaga ari nyinshi, amazi yabaye menshi ari kwambuka agahita amutwara. Icya kabiri natekereje ni uko ashobora kuba yarambukiye muri uwo mugezi yibwira ko ari hagufi yakandagira bikarangira amazi amurushije imbaraga”.
Avuga ko yari umuntu ukunda gusenga kandi witabira iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika dore ko rimwe na rimwe yatumirwaga cyangwa se yaba yabimenye akajyayo kandi agakunda kugenda n’amaguru .
Padiri Karasira kandi mu butumwa yageneye abari abakunzi ba Mariya Madalena yabasabye gukomeza kwihangana no kuba hafi abasigaye.
Ati”Ibyago byabaye ntabwo ari ibya paruwasi yacu gusa ahubwo ni igihugu cyose no hanze yacyo nk’uko yakundaga kujya muri Uganda benshi bari bamuzi ni ukubihanganisha.”
Dukomeze kumusabira tumutura Nyagasani na Bikira mariya yakundaga cyane ko yapfuye ari mu rugendo ajya Kibeho. Tube hafi kandi umuryango we muri ibi bihe bikomeye.”
Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’i Bitaro bya Kibuye.
UMUSEKE.RW