Umukobwa ukora mu birombe yasanganywe udupfunyika  tw’urumogi

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umukobwa ukora mu birombe yasanganywe udupfunyika tubiri tw’urumogi

Kamonyi: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayumbu Akarere buvuga ko  bwasanganye Umukobwa ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro udupfunyika tubiri tw’urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu Minani Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko uyu mukobwa ukorera Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,abakoresha be bamusanganye utwo dupfunyika tubiri tw’urumogi babimenyesha Inzego z’Ibanze.

Gitifu Minani avuga ko  ibi abakoresha be babitahuye ubwo abakozi bose bari bagiye gutaha, barabasaka kugira ngo barebe niba nta bikoresho cyangwa amabuye y’agaciro bagiye gutwara.

Ati”Muri uko kubasaka nibwo bageze kuri uyu mukobwa basanga afite  urwo rumogi.

Minani avuga ko bahise bajyayo bari kumwe n’Inzego z’Umutekano baramudusangana.

Gitifu yasabye abaturage bishora mu byaha nk’ibi byo gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibiyobyabwenge kubicikaho, ahubwo bagashaka ibindi bakora bitabajyana mu bihano.

Uyu Mukamana Epiphanie ukekwaho iki cyaha yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Musambira mu gihe iperereza  kuri iki cyaha akekwaho rikomeza.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *