Umukozi w’Akarere amaze igihe afungiye sheki itazigamiye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Hashize iminsi Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi umukozi w’akarere ka Nyanza akekwaho gutanga sheki itazigamiye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko taliki ya 09 Gicurasi 2025 urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatumije umukozi w’akarere ka Nyanza uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere witwa Nzungize Gustave.

Taliki ya 13 Gicurasi 2025 uriya mukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ubuhinzi, n’umutungo kamere yitaba RIB nk’uko yari yahamagajwe agezeyo bamubwira ko bari kumukoraho iperereza ariko rikorwa afunzwe.

Bamwe mu bakorana na we ariko batashatse ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru bavuze ko uriya mukozi w’akarere ka Nyanza, Nzungize Gustave yahamagajwe ari muri konji y’akazi isanzwe ihabwa abakozi ba Leta, aho bikekwa ko yatanze sheki itazigamiye.

Iyo sheki yari yanditseho amafaranga arenga miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000frws). Abakurikiranye ariya makuru babwiye UMUSEKE ko ibyo aregwa ntaho bihuriye n’ibyo mu kazi ahubwo biri hanze y’akazi.

Bivugwa ko Nzungize Gustave yaba afungiye mu mujyi wa Kigali nk’uko abakorana na we babitubwiye.

Turacyategereje icyo umuvugizi wa RIB adutangariza. Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi