‘Umukwikwi’ wigeze guhagararira Akarere mu Kwibuka yongeye gufungwa

Yanditswe na MUKWAYA OLIVIER
Ibiro by'Akarere ka Rubavu

RUBAVU: Umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri ‘Umukwikwi’ muri College Inyemeramihigo witwa Mbarushimana Jean Claude wigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranyweho gufata umwana ku ngufu.

Mbarushimana yaherukaga gufungwa ubwo yajyaga guhagararira ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuwa 3 Kamena 2022 kuri GS Nkama mu murenge wa Rugerero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette yabwiye UMUSEKE ko yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi.

Ati “Hari umugore baturanye wafashe urugendo noneho asiga amubwiye kumusigarira ku rugo akajya amenya uko abana biriwe nuko aza ajya kurarayo asambanya umukobwa waho w’imyaka 15.”

Yakomeje agira ati: ‘Bucyeye, uyu mukobwa atanga amakuru ko yasambanyijwe, bituma Mbarushimana ahita atabwa muri yombi, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.’

Amakuru avuga ko mu bipimo byafashwe kwa muganga byagaragaje ko uriya mwana yasambanyijwe.

Taliki 13 Nyakanga 2022 nibwo Jean Claude Mbarushimana yari yatawe muri yombi hamwe na Esperance Nyiraneza wari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wari wamutumye mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa rwa Nkama tariki 03 Kamena 2022.

Nyuma y’iminsi ari mu Bugenzacyaha, Mbarushimana Jean Claude yafunguwe ku wa 19 Nyakanga 2022 asabwa kujya yitaba ubugenzacyaha mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso muri dosiye ya Nyiraneza Esperance na we waje gufungurwa.

MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *