Umusore wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya inkoko igapfa, Byabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu, yabwiye UMUSEKE ko uyu musore ukekwaho gukora biriya ari mu kigero cy’imyaka 18, ubusanzwe akaba ari umushumba w’ihene.
Ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ubwo Umukuru w’Umudugudu yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), umwe muri ba Mutwarasibo, yageze iwe asanga inkoko ye yapfuye.
Uyu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu asanzwe abamo.
Mudugudu akomeza avuga ko yohereje ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo, agezeyo ahamagaza umushumba, aza yambaye ubusa ndetse n’inkoko yari yazanye amaraso, yanapfuye babona ko yari yayisambanyije.
Umukuru w’Umudugudu ati “Barebye ku gitsina cy’umushumba babona hariho amaraso, maze uwo mushumba bahita bumuzana mu nama aho twayikoreraga.”
Uriya mukuru w’umudugudu yakomeje avuga ko umushumba ubwe yemera ko yasambanyije iyo nkoko kugeza ipfuye.
Umukuru w’umudugudu yemeje ko yabibwiye Polisi, imubwira ko nyiri inkoko yajya gutanga ikirego ko inkoko ye yishwe n’umushumba.
Umukuru w’umudugudu yavuze ko yabonaga arebeye inyuma uriya mushumba nta kibazo cyo mu mutwe afite.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya mushumba atahise atabwa muri yombi, ndetse ko nyiri iyo nkoko atatanze ikirego ahubwo yohereje umushumba iwabo mu kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Bikekwa ko impamvu yaba yarateye uyu mushumba gusambanya iryo tungo, yaba yari yanyoye ikiyobyangwenge cy’urumogi.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza