Umuyobozi ushinjwa guhohotera abana yasabiwe gufungwa

Yanditswe na Elisée MUHIZI

MUHANGA: Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasabiye Umuyobozi w’amasomo wungirije Mitsindo Gaëtan ushinjwa guhohotera abanyeshuri b’abakobwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Mu ibiranisha ku ifungwa n’ifungurwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 27 Gicurasi/2025, Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasabiye Mitsindo Gaëtan iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya n’ibimenyetso bufite bigaragaza ko Mitsindo Gaëtan yakoreye ihohotera abakobwa biga muri GS Kabgayi B.

Bukavuga ko muri ibyo bimenyetso harimo ubuhamya bw’umukobwa waje kwimenyereza umwuga n’abandi bagenzi yagiye ahohotera abakangisha kubima amanota no kubahoza ku nkeke.

Ubushinjacyaha bwagize buti:”Turasaba Urukiko ko rufunga Mitsindo iminsi 30 y’agateganyo.”

Mitsindo Gaëtan wari ufite Umwunganizi mu mategeko, ahakana ibyaha aregwa akavuga ko ari akagambane yakorewe n’Ubuyobozi bw’Ishuri kubera ko butamushaka.

Ati:”Mfite amakuru ko nabwiwe n’umuntu ko barimo gushyira igitutu ku batangabuhamya banshinja.“

Yabajijwe niba inyandiko isaba imbabazi Ubuyobozi bw’Ishuri ku byaha by’ihohotera ashinjwa atari iye, avuga ko yayanditse ashyizweho igitutu kubera ko yabonaga aramutse yinangiye yatakaza akazi.

Urukiko rwamubajije ibimenyetso afite bigaragaza ko ibyo ashinjwa atari ukuri ahubwo ko ari akagambane, avuga ko uwamuhaye ayo makuru yabimubwiye RIB ikimara kumufata.

Gusa yemera ko Umunyeshuri wimenyerezaga umwuga umushinja kumusoma no kumukorakora babyumvikanyeho kandi uyu mukobwa ariwe byaturutseho.

Mitsindo yasabye Urukiko ko rutaha agaciro imvugo y’abatangabuhamya ahubwo rwamurekura agataha kuko aho atuye hazwi bityo atacika Ubutabera.

Urukiko rwamubajije ko mu bindi byaha Ubushinjacyaha bumushinja harimo kuba hari Umunyeshuri w’umukobwa yahaye amanota atatsinze, yiregura avuga ko ubuyobozi aribwo bwamuhatiye kuyamuha arabikora.

Umwunganizi we mu by’amategeko Me Rubasha Ignace avuga ko inyandiko z’abatangabuhamya Ubushinjacyaha bufite zagiye zikoreshwa zigamije guha umugisha inama zakozwe n’Ubuyobozi bw’Ishuri mbere yuko izo nyandiko zishinja umukiliya we zikorwa.

Ati:”Ndifuza ko Mitsindo yakurikiranywa ari hanze wenda agatanga ingwate y’icyangombwa cy’inzu kuko ifite agaciro ka Miliyoni 30 y’uRwanda.”

Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibyo Ubushinjacyaha, Umuyobozi w’amasomo n’Umwunganizi bavuga bukabihuza n’ibyo amategeko ateganya, maze isomwa ry’Urubanza rikazaba Taliki 03 Kamana 2025 saa ine za mu gitondo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi