Muhanga: Mitsindo Gaëtan Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS. Kabgayi B yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko nta Mwunganizi mu mategeko afite.
Mitsindo Gaëtan ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo abakangisha kubirukana, cyangwa kubima amanota.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwamubajije niba yiteguye kuburana urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa asubiza ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko.
Mitsindo avuga ko yitabye Urukiko azi neza ko Umwunganizi we mu mategeko ahagera kuko iyi taliki ari yo bumvikanyeho ko bazahurira imbere y’Urukiko.
Ati: ”Ntabwo niteguye kuburana niba bishoboka mwanyihanganira Umwunganizi wanjye akaboneka.”
Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo bubivugaho. Ubushinjacyaha buvuga ko ari uburenganzira ushinjwa yemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yagize ati: ”Ndumva Urukiko rwasubika iburanisha tugategereza ko uregwa abona Umwunganizi.”
Urukiko ruvuga ko iburanisha ryimuriwe taliki ya 27 Gicurasi, 2025 mu gitondo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze Mitsindo Gaëtan taliki ya 29 Mata, 2025 rumushinja icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota.
Icyaha RIB ivuga ko giteganywa n’amategeko kuko uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200Frws ariko atarenze ibihumbi 300Frws.
Gusa mu buhamya butandukanye bw’abanyeshuri bushinja Mitsindo Gaëtan ko yagiye abahohotera kuko hari abo yasambanyije, abandi akabasoma ndetse hakaba bamwe akorakora gusa.
Umwe yagize ati: ”Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye, nasohotse meze nk’uwahahamutse.”
Cyakora UMUSEKE ufite inyandiko ya Mitsindo Gaëtan yanditse asaba imbabazi umwe mu bakobwa wari waje kuhimenyereza umwuga.
Mitsindo Gaëtan ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi aracyafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.