Umuhanzi Uncle Vutu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamenyekanye ubwo yakoranaga indirimbo na nyakwigendera Jay Polly, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise “My Father”, ifite ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukora cyane no kubaha ababyeyi.
Uncle Vutu, amazina ye asanzwe ari Clement Ndayi, avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2019 ubwo yasuraga abavandimwe be batuye mu Rwanda.
Clement Ndayi, ukoresha izina rya Uncle Vutu mu buhanzi, avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2019 ubwo yasuraga u Rwanda, maze agahura na nyakwigendera Jay Polly wamuhaye imbaraga zo kwinjira muri studio.
Yagize ati: “Jay Polly ni we wampaye imbaraga bwa mbere; twakoranye indirimbo turi kumwe na DJ Manzi, izina ‘Uncle Vutu’ riravuka, rirafatisha.”
Uncle Vutu avuga ko mu mwaka wa 2021 yagarutse mu Rwanda yiteguye gukorana amashusho na Jay Polly, ariko asanga ari muri gereza.
Uyu muhanzi avuga ko yababajwe no kuba atarabashije kumusura kubera amabwiriza ya COVID-19, yitabye Imana batarongeye kubonana.
Nyuma yaho, Uncle Vutu yakomeje umuziki, akora indirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Trust Nobody”, “Hustle”, na “Child of God” (gospel).
Yanakoranye kandi na Ice Nova indirimbo yitwa “Money”; zose ziri kuri YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.
Indirimbo ye nshya “My Father”, aherutse gushyira hanze, itanga ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukora cyane no gutekereza ku hazaza habo.
Agira ati: “ Tugomba gukora cyane kuko ibyo dukora uyu munsi nibyo bizadutunga ejo hazaza.”
Reba indirimbo ‘My Father’ ya Uncle Vutu
Icyotsi by Uncle Vutu ft Jay Polly & Dj Manzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW