Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwapfundikiye urubanza rwa Ndizeye Vedaste uregwa guha ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza.
Uyu bikekwa ko yari yamuhaye amafaranga ibihumbi maganabiri (200.000frw) arayanga ibyo uregwa ahakana.
Vedaste Ndizeye uyobora kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Competitive mining Company ltd yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gutanga indonke mu mwaka wa 2024.
Aregwa ko yahaye ruswa uyobora RIB mu karere ka Nyanza witwa Jean Marie Vianney Harerimana amafaranga angana n’ibihumbi maganabiri(200,000frws) akayanga ngo akunde amufungurire abantu babiri bari basanzwe bakorana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abo bantu bari bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, uriya bikekwa ko yahaye ruswa hakaba hamwe muho ayobora.
Ubugenzacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza ubushinjacyaha nabwo buregera urukiko rw’ibanze rwa Busasamana busaba ko Vedaste Ndizeye yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, we agasaba ko yakurikiranwa adafunzwe.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko Vedaste Ndizeye yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo maze ahita ajyanwa gufungirwa mu igororero rya Huye.
Uyu ukekwa yahise ajuririra kiriya cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye asaba ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategeka ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana cyahinduka agakurikiranwa adafunzwe.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bugisaba ko Vedaste Ndizeye we yakomeza agakurikiranwa afunzwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Vedaste Ndizeye yakurikiranwa adafunzwe ahubwo akaburana ari mu buzima bwo hanze.
Ubushinjacyaha bwahise buregera mu mizi dosiye ya Vedaste Ndizeye mu mizi.
Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bwashinjaga uyu mugabo Vedaste Ndizeye ko yahaye ruswa uriya mugenzacyaha Jean Vianney Harerimana yifashishije umwajenti(agent).
Uyu mwajenti yanatanze ubuhamya muri RIB ko Vedaste Ndizeye yaje akamuha amafaranga ngo ayoherereze uwitwa Jean Marie Vianney Harerimana ariko uriya mu agent akavuga ko atazi icyari kigamijwe kuko yaramusanze ari mu kazi.
Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ko Vedaste Ndizeye akimara gukoresha uriya mu agent yahise ahamagara kuri telefone uyobora RIB i Nyanza bagirana Ibiganiro(Amajwi yafashwe na telefone) bigira biti”Ni njye uguhaye ayo mafaranga kandi ni ubarekura nzagufata neza nkujyane i Gisenyi ku mazi.”
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko rwahamya icyaha Vedaste Ndizeye agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.
Kuri Vedaste Ndizeye we yiregura yahakanye icyaha aregwa avuga ko nta mafaranga yoherereje uyobora RIB mu karere ka Nyanza ko ahubwo yagiye kubona abona uyobora RIB amuhamagaye kuri telephone.
Ngo yamusabye ko yamusobanurira uko ikibazo cy’abantu bari basanzwe bakorana akazi ko mu mabuye y’agaciro bafunzwe.
Vedaste Ndizeye ati”Yampamagaye ambaza iby’abantu ubushinjacyaha buvuga ko naringiye gufunguza musobanurira ikibazo cyabo kuko ninanjye wari wabatanzeho amakuru barafungwa yewe icyo gihe nanamusobanuriye uko byagenze ngo abo bantu bafungwe gusa iby’amafaranga bavuga ko natanze ya ruswa ntabirimo.”
Ndizeye kandi yavuze ko umwajenti ubushinjacyaha buvuga ko yanyujijeho amafaranga atamuzi.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira Vedaste Ndizeye yasabye urukiko ko umukiriya we yagirwa umwere, ku munyamategeko Jean Paul we avuga ko n’amajwi avuga iby’amafaranga atari aye ahubwo ubushinjacyaha bunagaragaza nk’ikimenyetso atari ay’umukiriya we ahubwo ubushinjacyaha buyamwitirira.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwapfundikiye uru rubanza rutangaza ko umwanzuri uzasomwa muri Kamena 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye