Usanase Zawadi mu muryango werekeza muri Tanzania

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ibiganiro bisa n’ibyarangiye hagati ya rutahizamu wa AS Kigali WFC, Usanase Zawadi ndetse na Simba Queens SC yo muri Tanzania.

Uko iminsi ishira, ni ko ruhago y’Abagore mu Rwanda igenda isohora abakinnyi bajya gukina hanze y’Igihugu ndetse muri za shampiyona zateye imbere muri Ruhago y’Abagore.

Ubu ugezweho uhanzwe amaso, ni Usanase Zawadi ukina mu busatirizi bwa AS Kigali WFC. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yamaze gushimwa na Simba Queens SC iri mu nziza muri shampiyona ya Tanzania y’Abagore.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi byose byamaze kurangira hagati ye n’iyi kipe, igisigaye ari ukubitangaza n’ubwo impande zombi zikiryumyeho.

Amakuru avuga ko Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi muri Simba Queens SC, aherutse kuza mu Rwanda kuhashaka abakinnyi bakina mu busatirizi ndetse nta gihindutse hari n’abandi bashobora kujyana na Zawadi barimo Magnifique ukinira Indahangarwa WFC.

Si ubwa mbere iyi kipe yaba yifuje Usanase, kuko mu 2022 ubwo AS Kigali WFC yari muri CECEFA i Dar es Salaam muri Tanzania, yamuganirije ariko ntibahuze.

Araba yiyongereye kuri Mukandayisenga Jeanine ukinira Yanga Queens SC na yo iri mu zikomeye muri shampiyona y’Abagore muri iki gihugu.

Uyu mukobwa uri mu bitwara neza mu busatirizi muri shampiyona y’u Rwanda y’Abagore, amaze imyaka itatu muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi nyuma yo kuyizamo avuye muri Scandinavia WFC yari isenyutse.

Simba Queens SC agiye gukinira, ibitse ibikombe bitatu bya shampiyona na kimwe cya CECAFA.

Usanase yagiye afasha AS Kigali WFC mu bihe bitandukanye
Ni umwe mu bagenderwaho mu ikipe y’Igihugu y’Abagore
Zawadi (19) ari mu babanzamo muri She-Amavubi
Simba Queens SC imwifuza ni imwe mu nziza muri Tanzania
Muri CECAFA ya 2022 yabereye muri Tanzania, Usanase yagize irushanwa ryiza
Mu 2022 ubwo AS Kigali WFC yari muri CECAFA muri Tanzania, Zawadi wenyine yatsinze Warriors ibitego bitatu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *