Vestine yatangaje igihe azarongorwa n’uwo yihebeye

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Vestine na Idrissa

Ishimwe Vestine wamenyekanye aririmbana n’umuvandimwe we mu itsinda rya Vestine& Dorcas, yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umugabo we Idrisa Ouedraogo baherutse gusezeranira imbere mategeko.

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.

Mu mitoma ihebuje, Ishimwe yagaragaje ko we Ouedraogo bazakora ubukwe ku wa 05 Nyakanga 2025.

Yagize ati: “Si umugabo wanjye gusa, ahubwo ni urugo rwanjye akaba n’uburuhukiro/umwanya nduhukiramo.”

Kugeza ubu, Vestine yongeye izina ry’umukunzi we ku mazina asanzwe akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *