Volleyball: Police na APR zegukanye Mémorial Rutsindura

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR Women Volleyball Club na Police Volleyball Club, ni zo zegukanye igikombe cy’irushanwa rya Volleyball ryitiriwe kwibuka Padiri Rutsindura (Mémorial Rutsindura Tournament 2025).

Ikipe ya Police VC, yegukanye iki gikombe mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-1 (12-25, 25-19, 17-25 na 23-25). Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC yacyegukanye itsinze RRA WVC amaseti 3-0 (25-23, 25-21 na 28-24).

Iri rushanwa risanzwe ari ngarukamwaka, ryakinwe mu minsi ibiri ya tariki 24-25 Gicurasi 2025 ku bibuga byo mu Akarere ka Huye na Gisagara. Amakipe 22, ni yo yitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka.

Aya makipe arimo atanu y’abagabo akina mu cyiciro cya mbere (APR VC, Gisagara VC, Kepler VC, Rreg VC na Police VC), atandatu y’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya mbere (UR-Cavem, UR-Gikondo, RP-Huye, Kepler WVC, RRA WVC na APR WVC). Harimo kandi ane y’abatarabigize umwuga arimo ASEVIF, Relax, Umucyo na Kinyinya VC. Harimo kandi atandatu yaturutse muri za kaminuza.

Aya arimo RP-Musanze, UR-CAVEM, CUR, UR-Huye, Kinyinya VC, UR-Nyarugenge na Mount Kigali.

Police VC mu byishimo nyuma yo kwegukana igikombe
Umukino wa nyuma wa REG VC na Police VC
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Ni irushanwa ryitabirwa ku bwinshi n’abakunzi ba Volleyball
Abakobwa ba RP-Huye n’aba RRA, berekanye ko Volleyball ihari mu Bagore
Ni irushanwa rigaragaza ko no mu Bagore hari abazi gukina uyu mukino
APR WVC mu byishimo nyuma yo kwegukana igikombe
Kiba ari igihe cyiza cyo guha rugari abagore bakina Volleyball
Umukino wa nyuma wa APR WVC na RRA WVC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi