Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball mu byiciro byombi, yarangiye, amakipe yatangiye gutekereza umwaka utaha w’imikino 2025-2026. Ku isonga, REG VC yamaze kwibikaho abakinnyi beza bazayifasha.
Uko imyaka yicuma, ni ko umukino w’amaboko wa Volleyball mu Rwanda, ugenda uzamura urwego. Ibi bishimangirwa n’abakinnyi beza bawurimo kandi bahembwa agatubutse.
Amakipe afite intego zagutse ndetse ahora yifuza abeza, yatangiye kwibikaho abeza. Ku ikubitiro, REG VC yamaze kugura Ntanteteri Ivan Crispin wari umaze imyaka ibiri muri Police VC. Uyu musore uri mu ba mbere bazi gutanga imipira (setter), yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko yanabihamirije UMUSEKE.
Ati “Nasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri REG VC.”
Uyu musore usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu, agiye gukinana n’abarimo Muvara Ronard basanzwe bahurira mu ikipe y’Igihugu.
Uretse Crispin, byitezwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, abakinnyi basanzwe bafite amazina manini muri shampiyona ya Volleyball, bazahindura amakipe. Abakurikiranira hafi Volleyball y’u Rwanda, bahamya ko umwaka utaha iyi shampiyona izaba ikomeye kandi izaryohera abakunda umukino wa Volleyball mu Rwanda.

UMUSEKE.RW