Abafana ba PSG batunguye umutoza Luis Enrique

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0, akegukana igikombe cya mbere cya UEFA Champions League cy’irushanwa rikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi, Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain yatunguwe n’abafana b’iyi kipe bamwibukije umukobwa we, Xana Martinez witabye Imana.

Mu mwaka wa 2019, ni bwo umukobwa wa Luis Enrique witwaga Xana Martinez yitabye Imana azize kanseri y’amagufwa (Osteosarcoma) yari arwaye mu gihe cy’amezi atanu gusa.

Ni urupfu rwashenguye cyane uyu mutoza kuko Xana, yari umwana yakundaga cyane ku kigero cy’uko mu mahasa 24 agize umunsi ari we bamaranaga igihe kinini. Ni umwana witabye Imana afite imyaka icyenda y’amavuko.

Ubwo uyu mwana yari agifatwa n’iyi ndwara, Enrique yahise asezera gutoza Espagne kugira ngo abashe kubona umwanya uhagije wo kumurwaza umunsi ku wundi, ariko aza gutabaruka ku wa 29 Kanama 2019.

Nyuma yo kwitaba Imana, Luis yavuze ko n’ubwo agiye ariko hagiye umubiri we gusa ariko mu bindi byose azahorana nawe.

Yagize ati ” [Xana] Turabana kuko buri kanya tuba tumuvugaho.”

Iyo ari kuvuga kuri uyu mwana we yakundaga ku kigero cyo hejuru, umukobwa, Enrique avuga ko uru rupfu rwamusigiye imbaraga mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Nta kibi kijya kintera ubwoba muri uyu mupira haba kwirukanwa, Kuko nta kibi cyambuza kuryama nkabyuka nyonga igare ryanjye.”

Ubwo yari akimara kwegukana igikombe cya UEFA Champions League atsinze Inter Milan 5-0, abafana bamutunguye bamanika muri Stade igitambaro kinini kiriho ifoto ya Xana mu gihe se we yari yambaye umupira uriho ifoto ye.

Xana yitabye Imana yaragize amahirwe yo kwishimana na se ubwo yatwaraga Champions League ya 2015 ari kumwe na FC Barcelona.

Abafana ba PSG batunguye umutoza bazana igitambaro kinini kiriho ifoto ya Xana
Umutoza Luis Enrique, nawe hari yambaye umupira uriho ifoto y’umukobwa we
Mu 2015, yishimanye na Xana ubwo yegukanaga UEFA Champions League muri FC Barcelona
Ni umwana wakundanaga na se cyane
Yavuze ko bazahorana n’ubwo umubiri we wagiye
Enrique yakundanaga n’umukobwa we cyane
Luis yahise yibuka mu 2015 bari kumwe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi