Abafatanya na Musanze mu iterambere biyemeje kugeza isuku ahantu hose

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abagize JADF y'akarere ka Musanze biyemeje kuzamura ibipimo by'isuku

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze bavuga ko kuba gafite Umujyi usukuye uri gutera imbere cyane, bidakwiye guhera mu Mujyi gusa, biyemeza guhindura amateka ikibazo cy’umwanda ukigaragara mu byaro.

Akarere ka Musanze gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo biturutse ku miterere n’ikirere cyaho, ubwiza nyaburanga no kuba abasura ingagi zo mu misozi miremire ziboneka hake ku Isi ariho binjirira, kuko ingagi nk’izo ziboneka mu Birunga byo mu Rwanda, DR.Congo n’igice gito cya Ugunda gusa.

Ubukerarugendo butuma hatera imbere cyane mu by’amahoteli, serivisi, imiturire n’ibikorwa remezo by’imihanda cyane mu Mujyi ariko wagera mu byaro ugasanga iterambere ryaho cyane cyane iryo mu ma santere ritajyana n’isuku iri mu Mujyi.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bemeza ko ikibazo cy’umwanda ukigaragara mu byaro utajyanye n’isuku iboneka mu Mujyi gikwiye guhinduka amateka kuko akenshi usanga bishingiye ku myumvire ikiri hasi ahari n’abaturage usanga barwara amavunja.

Mukarulinda Elizabeth ni umwe muri bo, yagize ati “Turi mu Karere karimo iterambere rigaragara ariko ugasanga hari ahakiri ibibazo by’umwanda. Twiyemeje cyane cyane amadini bazadufasha kubikemura, kuko nta muturage ujya gusenga arwaye amavunja ariko wagera mu ngo ugasanga hari abaturage bagifite amavunja, ibyo rero nibyo tuba tugomba guhagurukira binyuze mu bukangurambaga.”

Pasiteri Muhoza Desire yagize ati “Tugiye kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira tubabwira uburyo bwo kwiteza imbere, turwanya ubukene ndetse no kwizigamira ariko ibyo byose turabafasha no kurwanya umwanda ukigaragara mu byaro tugire Musanze ikeye.”

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyanikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze, JADF, Mugabukomeye Benjamin, avuga ko iyo urebye uburyo Umujyi wa Musanze ukeye usanga bidakwiye ko bigarumira mu Mujyi gusa ahubwo bagiye no guhanga ijisho ku byaro bakigisha abaturage kugira isuku.

Yagize ati “Urebye urwego Igihugu cyacu kigezeho, kuba tuvuga amavunja uyu munsi ntabwo ari imvugo yaba ikwiye kuba ikivugwa,  yakwiye kuba ari imfashanyigisho yo kuba tubwira abana bacu ngo kera habaye amavunja. Isuku nke ni isoko y’amavunja ariko igikomeye ni imyumvire.”

Ati “Niba umuntu muzima udafite ibindi bibazo afite amavunja, atabasha kwihandura ni imyumvire kuko ntibikeneye Dogiteri ngo akore ibihambaye. Uhubwo uwo uyarwaye ni we tugiye kwigisha yumve ko niba agize ibyago akarirwara yihandure, noneho dufatanye gahunda y’isuku kuri bose igere muri Musanze hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwangirigira Clarisse, avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga budasanzwe buzagera kuri buri muturage bagamije kwimika umuco w’isuku.

Ati “Buriya buri mufatanyabikorwa hari umurenge n’umudugudu aba akoreramo, tugiye guhagurukana na bo nk’uko babitwemereye tujyane mu baturage kugira ngo umuturage wacu agire umuco w’isuku tubinyujije mu bukangurambaga budasanzwe kuko iyo tuvuze akarere si tuba tuvuze Umujyi gusa.”

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abantu bagera kuri 84 bagaragayeho uburwayi bw’amavunja akenshi aturuka ku mwanda ukigaragara cyane cyane mu bice by’ibyaro, ariko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere bahera bemeza ko bagiye kubihagurukira bikaba amateka.

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi