Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bavuga ko biyemeje guharanira icyateze imbere umunyarwanda na sosiyete muri rusange.
Ibi babitangaje mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka yateraniye mu karere ka Karongi ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025.
Muri iyi nama abagize iri shyaka bahawe amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ishyaka, demokarasi, kurengera ibidukikije no ndetse bibutswa amahame agenga ishyaka.
Muri iyi nama hanakozwe n’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka.
Habanabakize Jean ni umwe mu barwanashyaka ba GreenParty akaba n’umwe batowe mu nzego z’ubuyobozi.
Uyu avuga ko amahugurwa bahawe arushijeho kubakangura mu kwihangira imirimo ndetse bagiye kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu .
Ati “Twungutsemo ko ahantu hatagenze neza, nk’abayobozi tugiye kuyoborana ,tugiye gushaka ukuntu twavugurura aho byagenze nabi, tukajya twiteza imbere, abantu ba Greenparty bakajya babona ko hari icyo twagezeho.”
Irasubiza Kevine ni urubyiruko rubarizwa muri iri shyaka . Uyu nawe ashimangira ko nk’urubyiruko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye kandi baharanira iterambere ry’igihugu na sosiyete batuyemo.
Ati “Nkurikije ibyo twize uyu munsi nk’urubyiruko, hari ukuntu tudakunda gukura amaboko mu mufuka ngo dukore,ariko ikintu nungutsemo muri iyi nama, twungutse ko ushobora kwihangira imirimo, ugakora umushinga w’ubworozi,cyangwa abaturiye abaterasi bakaba bagira uburyo bahinga bibateza imbere. Icyo dukuyemo ni uko dushobora kuba twakwihangira imirimo, tugakoresha amahirwe ahari kandi mu gishoro gicye.”
Umwari Christine nawe yagize ati “Tugiye kongera imbaraga mu kwihangira imirimo, dukora ubucuruzi ku buryo twabona amafaranga tukiteza imbere.”
Avuga ko amahugurwa bahawe yabakanguye mu gukora imishinga mito ibyara inyungu ku buryo imibereho yabo ihinduka.
Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza, asaba abagize ishyaka gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe, baharanira guteza imbere igihugu.
Ati “ Turifuza yuko abarwanashyaka ba GreenParty ibyo bize babishyira mu bikorwa, aho batuye niba twigisha ibijyanye no kurwanya amakimbirane, dukoresheje politiki y’ inzira y’amahoro, iyo nzira y’amahoro ikaba yakoreshwa no mu muryango , aho dutuye atari ukuvuga ngo ni ku rwego rw’Igihugu gusa.”
Yakomeje ati “Niba ari ugutera ibiti,twe muri Greenparty tuvuga ngo ugatema kimwe, ugatera 10,niyo mvugo yacu.Tuba dushaka ngo tubishigishe niba wangije ibidukikije, ugatema igiti kimwe, utere byinshi [ibyo 10] kugira ngo bizagirire twebwe akamaro ariko n’abazadukomokaho. Turifuza yuko icyo kintu kizafatwa na leta ni cyo cyifuzo cyacu.”
Avuga ko bafite intego zo gukomeza kwigisha ingengabitekerezo y’ishyaka ku buryo icengera mu barigize.



UMUSEKE.RW