Mu rwego rwo gufasha Igihugu kubona abakinnyi benshi kandi bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, abibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, rizwi nka “FAPA”, basubukuye gahunda yo gufasha abana gukuza impano za bo.
Ubusanzwe, FAPA isanzwe ikurikirana irushanwa ry’abato ryitwa “Urubuto Community Youth Cup 2025”, ryarangiye igikombe cyegukanye n’Irerero rya Bayern Munich mu batarengeje imyaka 16.
Nyuma y’uko iri rushanwa rirangiye muri Mata uyu mwaka, abakiniye Amavubi bahisemo gukomeza gahunda yo gukurikirana abana bagaragaje impano kurusha abandi. Ni abana bafite hagati y’imyaka itanu na 17.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa FAPA, Murangwa Eric Eugène, hashyizweho gahunda yo kujya batoza aba bana Kabiri mu kwezi cyangwa izo nshuro zikaziyongera bitewe n’umwanya w’abana bazaba baje mu biruhuko.
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana ba bo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 1 Kamena 2025, bashimye cyane ubushake bw’aba bahoze bakinira Amavubi ku bwo kwitangira abana b’Igihugu nta yindi nyungu bagamije uretse kubaha ubumenyi buzabafasha mu myaka ya bo iri mbere.
Bamwe mu bagaragaye muri iki gikorwa, harimo Haruna Niyonzima, Sibomana Abdoul, Karim Kamanzi, Kayihura Yussuf “Tchami”, Murangwa Eric Eugène, Higiro Thomas, Ingabire Judith, Nshizirungu Hubert, Munyaneza Ashraf, Hitimana Thierry n’abandi.
Ni gahunda kandi ishyigikiwe n’ihuriro rya “Project Team Work” ririmo amashyirahamwe nka FAPA, Karibu FC, Ossousa, La Jeunesse, Vision FC, Forever Girls, APR FTC, Intare FTC n’andi marerero yo mu Mujyi wa Kigali.

























UMUSEKE.RW