Abakinnyi bo guhanga ijisho ku isoko ry’igura n’igurisha

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe umwaka w’imikino 2024-2025 warangiye muri ruhago y’u Rwanda, ni na ko hari abakinnyi benshi amakipe akwiye guhanga amaso nyuma y’uko basoje amasezerano mu makipe bakiniraga.

Guhera tariki ya 10 Kamena kugeza ku ya 30 Kanama 2025, amakipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo, azaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya. Ikindi gije cyo kwandikisha abakinnyi mu mwaka w’imikino 2025-2026, ni tariki ya 3-31 Mutarama 2026.

Mu cyiciro cy’abagore ho, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko bazandikisha abakinnyi bashya guhera tariki ya 15 Nyakanga kugeza ku ya 30 Nzeri 2025. Icyiciro kindi cyo kwandikisha abakinnyi mu makipe y’abagore, kizakorwa tariki ya 26 Ukuboza uyu mwaka kugeza ku ya 24 Mutarama 2026.

UMUSEKE wagerageje gucisha amaso mu bakinnyi bakwiye kurebwa n’amakipe nyuma y’uko basoje amasezerano mu makipe bakiniraga ndetse abandi bamwe bakaba basigaje igihe gito cy’amasezerano.

Abanyezamu!

Djaoyang James Bienvenu:

Ni umunyezamu ukomoka muri Cameroun wasoje amasezerano, wakiniye Vision FC mu mwaka w’imikino ushize 2024-25. Ni umwe mu beza bagaragaye muri shampiyona n’ubwo ikipe ye itabashije kuguma mu cyiciro cya mbere. Bivugwa ko ari kurebwa ijisho ryiza n’amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu munyezamu ufite uburambe, yanahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun mu 2021-2022 no mu 2022-2023.

Cuzuzo Gael:

Ni umusore wagize umwaka mwiza muri AS Kigali ariko nawe wasoje amasezerano muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Cuzuzo waciye mu makipe nka Gasogi United, ni umwe mu Banyarwanda beza bakina mu izamu bari ku isoko kugeza ubu.

Muri uyu mwaka w’imikino, Cuzuzo yakinnye imikino 15 ya shampiyona, umunani muri yo ayisoza nta gitego yinjijwe (Cleen sheets). Mu Gikombe cy’Amahoro yakinnye imikino eshanu, ibiri muri yo nta gitego yinjijwe (Cleen sheets). Yakinnye kandi umukino umwe w’Igikombe cy’Intwari.

Mu mikino 21 yakinnye yose hamwe mu mwaka w’imikino 2024-25, uyu munyezamu yinjijwe ibitego icyenda muri shampiyona, afasha ikipe ye gutsinda imikino umunani, banganya imikino ine mu gihe batsinzwe itatu ari mu izamu. Mu Gikombe cy’Amahoro mu mikino itanu yakinnye, yatsinzwemo umukino umwe.

Ruhumuriza Sugira Jean Clovis:

Ni umusore muto w’imyaka 22, wasoje amasezerano ye muri Police FC ndetse bahita batandukana. Nyuma yo kuzamuka avuye muri Interforce FC yo mu cyiciro cya Kabiri ifatwa nk’irerero rya Police FC, Clovis ntiyabashije kubona umwanya wo gukina, ari na byo byatumye bahitamo gutandukana.

Hakizimana Adolphe:

Ni umunyezamu uri mu beza bakina imbere mu Gihugu. Adolphe wagowe n’imvune mu mikino yo kwishyura, ntibikuraho ubushobozi bwe, cyane ko binashimangirwa n’uko ubwo yari muzima yari we munyezamu wa mbere mu Amavubi ya CHAN.

Ba myugariro!

Iracyadukunda Eric:

Eric ni myugairo w’ibumoso, wasoje amasezerano muri Bugesera FC nyuma y’uko yari yayisinyije angana n’umwaka umwe. Yakinnye imikino 26 mu mwaka w’imikino ushize, atanga imipira itatu yavuyemo ibitego. Ni umwe mu badakuze kandi bafite uburambe amakipe adakwiye kurenza ingohe.

Ndizeye Samuel:

Ni myugariro uri mu basoje amasezerano muri Police FC ariko bivugwa ko iyi kipe yaba iri gutekereza kumugumana ikamuha andi masezerano. Ni umusore wabonye imikino myinshi yo gukina ndetse bituma ikipe y’Igihugu y’u Burundi yongera kumutekereza.

Kwitonda Ally:

Ni umusore utarabonye umwanya uhagije wo gukina muri Police FC ariko ntibikurahi impano afite izwi na benshi. Mu myaka ibiri yamaze muri iyi kipe yari yajemo avuye muri AS Kigali, nta bwo yabaye myiza ariko abari hafi ye bavuga ko ikumuraje inshinga ari ukubona aho ajya akabona umwanya wo gukina kurusha ibindi byose.

Ally bivugwa ko mu makipe ari kumureba ijisho ryiza, harimo na AS Kigali yahozemo.

Nkubana Marc:

Ni umusore wasoje amasezerano muri AS Kigali. Ni umwe mu bakinnyi bakina inyuma ku ruhande beza n’ubwo mu mwaka w’imikino ushize, atabashije gukina imikino yose mu marushanwa yose ikipe ye yakinnye. Nkubana yaje mu banya-Mujyi avuye muri Gasogi United. Azwiho gutanga imipira ivamo iturutse ku ruhande.

Buregeya Prince:

Uyu myugariro wasinye amasezerano y’amezi atandatu gusa muri AS Kigali, ari mu batarenzwa ijisho basoje amasezerano. Ni umwe mu beza bakina mu bwugarizi imbere mu Gihugu, waje muri iyi kipe atandukanye na APR FC. Bivugwa ko nawe ikipe ye iri gushaka uko yazamugumana.

Serumogo Ally:

Ni undi uri muri ba myugariro beza bakina ku ruhande rw’iburyo muri shampiyona y’u Rwanda. Nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports, Serumogo bivugwa ko ubuyobozi bwifuje kumwongerera andi n’ubwo ibiganiro bitararangira hagati y’impande zombi.

Rushema Chris:

Ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ishobora gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda, Rushema Chris, wasoje amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS. Uyu mukinnyi yifuzwaga kandi na APR FC na Police FC, ariko amakuru avuga ko ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sport mu mpera z’icyumweru byasize habura ko ikipe imuha ibyo ayisaba gusa, na we agashyira umukono ku masezerano.

Dusingizimana Gilbert:

Ni myugariro ukina aca ibumoso, wasoje amasezerano muri AS Kigali. Nyuma yok uva muri Kiyovu Sports, ni umwe mu beza batarenzwa ingohe mu basoje amasezerano mu mwaka w’imikino ushize.

Abakina hagati mu kibuga!

Muhire Kevin:

Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize. Ibi bisobanurwa n’imikino atakinnye kubera imvune yagize maze Gikundiro bikayigora kubona umusimbura we. Nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari yasinye, Kevin bivugwa ko atazaguma mu Nzove. Ni umwe mu beza bakina hagati bajyana imipira imbere. Azwiho gutanga imipira (assists) ivamo ibitego.

Ishimwe Saleh:

Ni umusore wafashije cyane AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize. Saleh wasoje amasezerano, ari mu bakinnye imikino myinshi mu ikipe ye kandi ku mwanya urenze umwe kuko hari n’ubwo yakinaga mu mutima w’ubwugarizi. Mu myaka ibiri yari amaze muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahagiriye ibihe byiza ku buryo ikipe yifuza kumugumana.

Uzabumwana Birarry:

Ni umusore muto w’imyaka 25 wasoje amasezerano ye muri Etincelles FC yo mu Akarere ka Rubavu. Uyu musore ukina afasha ba myugariro ahazwi nko kuri “6”, ni umwe mu badakwiye kurenzwa ingohe n’amakipe yifuza kujya ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Birarry uvuka mu Akarere ka Rubavu, abamuzi banamukurikiye cyane mu mwaka ushize w’imikino, bavuga ko ari umukinnyi udakora amakosa menshi nk’ukina afite inshingano zo kurinda ba myugariro be ariko ikirenze kuri ibyo akaba mwiza kurushaho iyo afite umupira.

Haruna Niyonzima:

Ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse ufite ubwenge bwinshi bw’umupira. Niyonzima ni izina rinini muri ruhago y’u Rwanda, binatuma kumusobanura bishobora gufata igihe. Gusa kimwe mu byo azwiho, ni ugutanga neza imipira igana kuri ba rutahizamu. Yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari yasinye muri AS Kigali.

Benedata Janvier:

Nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali, Janvier ni umukinnyi amakipe adakwiye kurenza ingohe bitewe n’uburambe nawe afite ku myaka itaragera kuri 30 afite. Mu mwaka w’imikino ushize, ni umwe mu bakinnye imikino myinshi muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Azwiho kugira amayeri menshi mu kibuga hagati, cyane ko akina imbere y aba myugariro ahazwi nko kuri “6.” Ikindi cy’umwihariko azwiho, ni uburyo yakira umupira uvuye kure cyangwa uturutse hejuru.

Ntirushwa Aimé:

Ni izina ridakunda kuvugwa cyane ariko ni umusore uri mu beza bakina hagati bashyira imipira ba rutahizamu. Ntirushwa waciye muri AS Muhanga na Police FC, ni umusore unafite umwihariko wo gutera imipira iteretse bitewe n’amayeri abikorana.

Nshimiyimana Jospin:

Ni umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, waje muri AS Kigali mu mikino yo kwishyura. Mu mikino mike yayikiye, yagaragaje ko ari umwe mu beza yari ifite, cyane ko hari n’ibitego yagiye ayitsindira aho ibindi bisubizo byose byabaga byabuze. Jospin nawe ari mu bo amakipe adakwiye kurenza ingohe.

Bigirimana Abedi:

Nyuma y’imyaka ibiri ari muri Police FC, uyu musore ukomoka i Burundi, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano nyuma y’uko uyu musore yifuje kujya kureba uko yahindura ubuzima bw’aho yakoreraga. Bivugwa ko ari umusore wagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko bakagira aho badahuriza.

Mosengo Tansele:

Uyu mukinnyi ukina ashyira imipira ba rutahizamu ahazwi nko ku “10”, ni umwe mu beza mu gihe bafite umupira ku kirenge. Azwiho kurema uburyo bw’ibitego ndetse kandi akaba azwiho gutera neza imipira iteretse. Nyuma yo gusoza shampiyona, yahise atandukana na yo ndetse bivugwa ko hari ibiganiro yagiranye na Rayon Sports kugira ngo ayisinyire.

Niyonkuru Ramadhan:

Ni umukinnyi ubifatanya no gutoza, ariko nta bwo byamubujije gufasha Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize. Niyonkuru ukina hagati afasha ba myugariro, azwiho kugira ameyeri ku mupira afite ariko by’umwihariko akagira ubwenge bwinshi mu gutera imipira iteretse.

 

Bukuru Christophe:

Ni umusore uzwiho kugira ubwenge bwinshi mu bakina hagati bajyana imipira imbere ahazwi nko kuri nimero “8.” Bukuru agira amayeri menshi mu gihe afite umupira we ku kirenge. Ari mu basoje amasezerano muri AS Kigali.

Rutonesha Hesborn:

Ni umwe mu basore bakina hagati afasha ba myugariro ariko afasha n’abaganisha imipira imbere (box to box). Rutonesha ufite umubiri ushinguyue, ni umwe mu bakinnyi beza bafashije cyane Gorilla FC mu mwaka w’imikino ushize ariko kuri ubu ari mu basoje amasezerano.

Uwimana Emmanuel “Djihad”:

Ni umusore ukiri muto wasoje amasezerano ye muri Gorilla FC ariko mu mwaka w’imikino ushize, nta bwo yabashije kubona umwanya uhagije wo gukina. Gusa n’ubwo atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina, ntibikuraho ko ari umusore uzwi kumenya kwambura umupira kandi adakoze ikosa.

Djihad wazamukiye mu ikipe ya Intare FC ari na kapiteni wa yo, ari mu bajyambere bakiri bato batanga icyizere ko yazavamo umwe mu beza bakina hagati mu Gihugu.

Abakina mu busatirizi:

Emmanuel Okwi:

Ni rutahizamu ukomoka muri Uganda, wagize umwaka w’imikino mwiza nyuma yo gufasha AS Kigali kubona umwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2024-25. Uyu mugabo uri mu bafite uburambe, bivugwa ko amakipe arimo Rayon Sports yaba ari kumureba ijisho ryiza n’ubwo n’abanya-Mujyi batarakurayo amaso.

Hussein Shaban Tchabalala:

Ni rutahizamu uri mu basoje amasezerano muri AS Kigali. Tchabalala nawe ari mu bakinnyi bafite uburambe muri shampiyona y’u Rwanda n’ubwo mu mwaka w’imikino ushize bitamugendekeye uko yifuzaga. Ni umwe mu bo amakipe adakwiye kurenza ingohe.

Iyabivuze Osée:

Mu bakinnyi basatira izamu baciye ku ruhande, uwarenza ingohe Iyabivuze yaba yigiza nkana. Ni umwe mu bafashije AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize ariko nawe ari mu basoje amasezerano batarenzwa ingohe n’ikipe zikeneye abo mu gice cy’ubusatirizi.

Peter Agbrevol:

Ni rutahizamu ukomoka muri Nigeria, utaragiriye ibihe byiza muri Police FC mu mwaka w’imikino ushize kubera imvune yagize. Gusa ibi ntibikuraho ko ari umwe muri rutahizamu beza, amakipe atarenza ingohe mu gihe yaba akeneye abataha izamu.

Chukwuma Odil:

Ni umusore utaha izamu aciye ku ruhande, wasoje amasezerano ye muri Police FC. N’ubwo atakomezanyije na yo, Chukwuma ukomoka muri Nigeria, ni umwe mu babaye beza mu mwaka w’imikino ushize n’ubwo atabashije kubona umwanya uhagije.

Harerimana Abdoul-Aziz “Rivaldo”:

Ni umwe basore bato beza basatira baciye ku ruhande, wasoje amasezerano ye muri Gasogi United. Rivaldo watsinze ibitego bine akanatanga imipira itatu yavuyemo ibindi bitego, ni umwe mu bandi beza bakwiye kurebwa n’amakipe yifuza abakina mu gice cy’ubusatirizi. Mu mwaka ushize, yahamagawe mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Niyibizi Ramadhan:

Ni umusore wafashije cyane APR FC mu mwaka w’imikino ushize n’ubwo yasoje amasezerano ye mu ikipe y’Ingabo. Niyibizi ukina asatira aciye ku ruhande, bivugwa ko ikipe ikomeje ibiganiro byo kugira ngo ishake uko yamugumana n’ubwo akomeje gushakwa n’ikipe zirimo Cavalry Football Club yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Canada.

Uretse aba bakinnyi basoje amasezerano, no mu yandi makipe nka za Muhazi United, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC n’izindi, harimo abandi bayasoje bashobora kurebwa ijisho ryiza n’andi makipe bijyanye n’intego za yo.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi