Abamotari bakorera mu Karere ka Huye, bavuga ko kutagira imyambaro ibaranga izwi nk’amajire, bibangamiye imikorere yabo, bigaha urwaho abakora uwo mwuga bitemewe n’amategeko bazwi nk’inyeshyamba.
Ni ikibazo bagaragarije inzego ubwo bahurizwaga hamwe muri Sitade ya Huye ngo basobanurirwe ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku nsanganyamatsiko igira iti “Kasike Ikwiye, Umutekano w’Umutwe Wawe.”
Ni ubukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), na Polisi y’u Rwanda.
Kagabo Marc utwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Huye avuga ko bafite ikibazo cyo kutagira imyambaro ibaranga yo kwambara bari mu kazi izwi nk’Amajire, bitewe nuko ayo bari bafite yashaje.
Ati “Ibyiza ni ukugira ijire kuko hari ubwo umugenzi aza yabona utambaye ijire nta kwizere nk’umumotari ariko iyo asanze wambaye ijiri ahita abona ko uri umumotari kuko akenshi na kenshi ziba zifite na nimero mu mugongo.”
Avuga ko iyo babajije mu babayobora bababwira ko bazayabaha ko ari gukorwa.
Nguruwonsanga Jean Pierre nawe usanzwe ari umumotari mu Karere ka Huye, avuga ko bafite ikibazo cy’imyambaro ibaranga nk’abakora akazi kamwe.
Ati “ Ubuyobozi bwa koperative iyo ugiye kubaza ikibazo cy’amajire bakubwira ko kubera babanje kuyaha abo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara baratugeraho . Turategereje igihe akarere kacu kazagerwaho.”
Umujyanama Mukuru ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, asobanura ko habayeho ubukererwe mu gutanga amajire ahanini bitewe nuko ubu mu kuyatangaje bisigaye bihuzwa na pulake ya moto ndetse bashaka ko izajya ihuzwa n’urushya rwo gutwa [Permis] rw’umuntu mu rwego rwo guca abakora bitemewe n’amategeko.
Ati “Rero habayemo gutinda, nk’uko mubizi hari amavugurura yagiye akozwa mu minsi yashize ajyanye no gutwara abantu n’ibintu kuri moto. Niyo mpamvu hajemo ubukererwe mu gutanga amajire ariko nk’ i Kigali ubu amavugurura yararangiye rero nyuma y’amavugurura hakurikiyeho gutanga amajire.”
Yavuze ko no mu Karere ka Huye bamaze kubarura abamotari bahakorera ko kandi bitarenze ukwezi kwa Gatandatu, abamotari bujuje ibyangombwa bazaba babonye amajire.
Ikindi kibazo aba batwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Huye bagaragaza ni ababishyuza aho baparika ‘parking’ ko buri cyapa basanzeho abyishyuza amafaranga ya ‘parking’ babishyuza batitaye ngo aho uhageze kangahe.
Mu karere ka Huye habarurwa abamotari barenga 1800.

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i HUYE