Abanya-Gicumbi baricinya icyara nyuma yo guhugurwa ku micungire y’imari

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abaturage 632 bo mu Karere ka Gicumbi barishimira amahugurwa bahawe ku gukoresha neza amafaranga, gukorana n’ibigo by’imari ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aba bahuguwe ni abo mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi ikora ku cyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (Rwanda Green Fund), BK Foundation n’Umuryango FESY, binyuze mu Mushinga Green Gicumbi.

Abahuguwe bahawe ubumenyi ku micungire y’imari, kwihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari. 58% by’abahuguwe ni abagore, naho 175 muri bo ni urubyiruko.

Sandrine Tuyizere, umunyamuryango w’itsinda Indatwa ryo mu Murenge wa Cyumba, avuga ko mbere yo kwitabira aya mahugurwa atari azi neza uko ategura ingengo y’imari y’amafaranga ye.

Ati: “Mbere yo kwitabira aya mahugurwa, sinari nzi gutegura ingengo y’imari y’uko nakoresha amafaranga yanjye cyangwa uko nateganya ejo hazaza. Ubu ndazigama, ndetse mfite n’ubucuruzi bwanjye.”

Jean Marie Vianney Ngendabanga wo mu Murenge wa Muhamba agira ati: “Aya mahugurwa yahinduye uko natekerezaga ku mafaranga. Ubu si ukuzigama gusa, ahubwo nanashoye imari.”

Abahuguwe bashinze amatsinda 17 yo kuzigama, batangiza imishinga mito irimo ubuhinzi n’ubworozi, nko korora ingurube no gutunganya ibiribwa. Bafunguye kandi konti nshya 467 mu bigo by’imari na banki.

Teddy Mugabo yavuze ko ubumenyi mu bijyanye n’imari ari ingenzi mu iterambere ry’umuturage no kuramba kw’imishinga irengera ibidukikije, ari yo mpamvu hateguwe aya mahugurwa.

Yagize ati “Dukwiye gufatanya kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifatika ku bijyanye n’imari no gushora imari.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko yizeye ko amahugurwa aba baturage bahawe azabagirira akamaro, abasaba gusangiza ubumenyi bagenzi babo.

Yasabye abasoje amahugurwa n’abatuye Gicumbi muri rusange gusezerera kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, kuko nta terambere rigerwaho umuntu yishora mu biyobyabwenge.

Ati: “Nta terambere wageraho amafaranga wakoreye uyasesagura muri kanyanga. Twirinde ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kuko uretse gusesagura umutungo, binakururira n’ibindi bibazo byinshi.”

Abahuguwe bagera kuri 632 biyongera ku bandi basaga ibihumbi 25 bamaze guhugurwa n’umushinga Green Gicumbi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Kuva mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga wa Green Gicumbi, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi burambye ku cyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba.

Uyu mushinga w’imyaka itandatu, washowemo asaga miliyari 32 Frw yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Mihindagurikire y’Ibihe (GCF).

Mu mirenge icyenda, hakozwe: amaterasi y’indinganire n’ay’ikora ku misozi ihanamye, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibyatsi birinda isuri, n’ibiti by’imbuto n’amashyamba ku butaka bwahujwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde
Abaturage bamuritse umusaruro, bagaragaza ko basezereye ubuhinzi bwa gakondo
Kagenza Jean Marie, umuyobozi wa Green Gicumbi yereka abayobozi batandukanye ibyo abaturage bagejejweho n’uyu mushinga

Teddy Mugabo, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Yisangize abandi