Abanya-Uganda begukanye “Mako Sharks Summer Invitational Championship”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda, yegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo Koga rya “Mako Sharks Invitational Championship 2025” ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryabaye iminsi ibiri ya tariki ya 7-8 Kamena 2025, muri piscine ya Green Hills iherereye i Nyarutarama.

Abakinnyi barenga 220 bo mu bihugu bibiri, Uganda n’u Rwanda rwaryakiriye, ni bo bitabiriye iry’uyu mwaka.

Mako Sharks International Championship yakinwaga ku nshuro ya kane, yari yitabiriwe n’amakipe arimo Aquatic Academy Kampala, Mako Sharks Swimming Club, Ntare Louisenlund School, Starlings Swimming Club, Steers Aquatic, Kigali Sporting Cub, Hevrtz Swimming Club, Friends of Water Swimming Club na Cercle Sportif Karongi Academy.

Ikipe ya Aquatic Academy Kampala, ni yo yegukanye irushanwa n’amanota 5095, ikurikirwa na Mako Sharks Swim Cub yagize amanota 3098.

Uko andi makipe yakurikiranye.

Circle Sportif de Karongi Academy (3) yagize amanota 1734, Kigali Sporting Club (4) yagize amanota 1534, Hertz Swim Club (5) yagize amanota 751.50, Friends of Water Swim Club (6) yagize amanota 519.50, Starlings Swim Club (7) yagize amanota 454, Steers Aquatic (8) yagize amanota 391.50 na Ntare Louisenlund School (9) yagize amanota 136.

Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club itegura iri rushanwa, Bazatsinda James, yavuze ko bishimira ko irushanwa ry’uyu mwaka ryari rikomeye bitewe n’urwego rwiza rw’amakipe yaryitabiriye.

Uyu Muyobozi yakomeje ashishikariza andi makipe atandukanye mu Rwanda, gutinyuka agategura amarushanwa menshi kuko bizatuma urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda barushaho kuzamura urwego.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba turi kumwe namwe uyu munsi nk’Ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda no kubona amarushanwa yo Koga nk’aya arangwa n’imbaraga, umurava n’icyizere.”

“Ndashimira byimazeyo Ikipe ya Mako Sharks Swim Club, imwe mu makipe agize Ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda ku buryo bwiza yeguye iki gikorwa, ikabasha guhuza amakipe icyenda harimo atanu yo mu Rwanda n’ane yo muri Uganda.”

Igikombe cy’irushanwa ry’umwaka ushize, cyari kibitswe n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club yo mu Rwanda.

Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda, yihariye ibihembo
Ni irushanwa ryagaragaje impano z’abakina umukino wo Koga
Ababyeyi baba baje gushyigikira abana ba bo
Bazatsinda James uyobora Mako Sharks Swimming Club, yishimiye urwego amakipe yagaragaje
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Ingabire Musoni Paula, yari mu baje kureba irushanwa
Umuyobozi wa RSF, Munyana Cynthia, yakurikiye irushanwa
Yashimiye Mako Sharks Swim Club yateguye “Mako Sharks Invitational Championship”
Abakinnyi bigaragaje
Mbere yo kujya mu mazi bahagurukira rimwe
Abakinnyi bagaragaje ubuhanga
Urwego rw’abakinnyi rwarazamutse

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *