Abarenga 150 bitezwe muri “Mako Sharks Summer Invitational Championship”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka ryo Koga ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club rizwi nka “Mako Sharks Summer Invitational Championship” ya 2025, hategerejwe abakinnyi 200 bo mu bihugu bibiri birimo u Rwanda na Uganda.

Irushanwa ry’uyu mwaka, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 7-8 Kamena 2025 muri Pisine mpuzamahanga ya Green Hills Academy. Amakipe ane azaba ahagarariye u Rwanda n’ane azaba ahagarariye Uganda, ni yo azitabira. Byitezwe ko abakinnyi bagera kuri 200 baturutse muri aya makipe umunani, ari bo bazahatana muri iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya ryo ya kane.

Abakinnyi bazarushanwa muri “Mako Sharks Summer Invitational Championship” y’uyu mwaka, bazarushanwa mu nyogo zirimo eshanu zirimo Freestyle muri metero 25, metero 50, metero 100 na metero 200.

Hari kandi Breakstroke muri metero 25, metero 50 na metero 100. Backstroke muri metero 25, metero 50 na metero 100. Butterfly muri metero 25, metero 50 na metero 100. Hakaba kandi Relays mu byiciro bitandukanye birimo metero 50 za mixed medley relay, metero 50 za mixed free relay, metero 50 za free style relay ku bakobwa no ku bahungu.

Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club, Bazatsinda James, yavuze ko abakinnyi b’ikipe abereye umuyobozi biteguye kandi yizeye ko amarushanwa bakubutsemo muri Kenya hari kinini yabigishije.

Ati “Abakinnyi bacu baragarutse bavuye muri Kenya muri shampiyona y’igihugu ya ho aho bari batumiwe, aho bungukiye ubumenyi ndetse bakazamura urwego rwa bo. Turaje muri iri rushanwa kandi turihanze amaso ndetse tugomba gushyiraho uduhigo dushya.”

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga, Mako Sharks ni yo yaryegukanye. Ryari ryatumiwemo amakipe ane yo muri Uganda arimo: Silverfin Academy, Hertz Swim Club, Aquatic Academy Kampala na Whales Swim Acadeny Entebbe.

Ayo mu Rwanda yari yitabiriye ubushize, ni Mako Sharks yariteguye, Cercle Sportif Karongi ndetse na Kigali Sporting Club, rikaba ryarahurije hamwe abakinnyi bagera 170 bavuye kuri 98 bari bitabiriye irushanwa rya 2023.

Aquatics Academy y’i Kampala ubushize yabaye iya kabiri
Mako Sharks Swimming Club yihariye ibihembo ubushize
Umuyobozi wa Mako Sharks, bazatsinda James, ahamya ko n’uyu mwaka igikombe kizasigara mu Rwanda
Ni irushanwa rigaragaza impano z’abato mu mukino wo Koga
Hategerejwe abakinnyi 200 muri uyu mwaka
Mu mwaka ushize, Mako Sharks Swimming Club ni yo yahize izindi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *