Abasore n’inkumi binjiye mu gisirikare basabwe kurangwa n’ikinyabupfura

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abasore n’inkumi binjiye mu gisirikare kurangwa n’ikinyabupfura gisanganywe abasirikare ba RDF.

Ibi yabigarutseho ubwo Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena yari mu birori byo kwakira mu ngabo  z’u Rwanda (RDF), abasore n’inkumi basoje imyitozo ihambaye ya gisirikare y’amezi atandatu, baherewe mu Kigo cy’Amahugurwa y’Ibanze ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ibi birori byo gusoza iyo myitozo byitabiriwe kandi  n’abandi bagaba b’ingabo, Abajenerali, abifisiye bato n’abakuru ndetse n’abari mu bindi byiciro byo hasi.

Byaranzwe n’imyiyereko inyuranye no kugaragaza ubumenyi buhambaye baherewe mu myitozo, harimo ubuhanga mu bijyanye no gutwara no gukoresha intwaro, ubumenyi njyarugamba no kumasha, byose bishimangira uburyo biteguye gushyira mu ngiro ibyo bize kinyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bashya basoje amasomo, umurava no kudatezuka bagaragaje mu gihe cy’imyitozo ihambaye bakoze.

Yabahaye ikaze mu muryango wa RDF abasaba kwimakaza ikinyabupfura cyo ku rwego ruhanitse ari na ko bubahiriza amahame n’indangagaciro bigenga RDF babihuza n’inshingano za buri munsi bazakorana na bagenzi babo bahuriye mu mwuga.

Gen Muganga yabashishikarije kandi gukura icyitegererezo ku bababanjirije, gukoresha no gusangiza abandi ubumenyi n’ubuhanga bakuye mu myitozo bahawe ari na ko barushaho gusigasira ubusugite bw’u Rwanda barinda n’abaturage barwo.

Yaboneyeho kandi kubibutsa ko bakwiye guhora biteguye gukorera mu bihe n’ibice bitandukanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro u Rwanda rutangamo umusanzu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amasomo y’Ibanze cya Gisirikare cya Nasho Maj Gen John Bosco Ngiruwonsanga, na we yashimangiye ko abasoje amasomo ya gisirikare bakoze imyitozo yo ku rwego ruhanitse, ashimangira ko ukwiyemeza kwabo no kudacika intege byagaragaje uko biteguye gukorana ubunyamwuga ibikorwa bya gisirikare.

Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abasore n’inkumi binjiye mu gisirikare kurangwa n’ikinyabupfura gisanganywe RDF

Bahawe imyitozo ihambaye yo guhashya umwanzi

MOD

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi