Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) bwatangaje ko muri gahunda ya politike yaryo harimo gufasha abayoboke baryo kumenya byimbitse gahunda z’igihugu by’umwihariko kugira uruhare muri gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutsiha iterambere (NST 2).
Bwabigarutseho ku wa 15 Kamena 2025, mu mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali agahuza abagize komite nyobozi y’ishyaka na biro z’amakomisiyo.
Aba baganirijwe ku gitekerezo shigiro cy’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro no Kwigira kw’Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda , by’umwihariko ku kwigira kw’igihugu cyangwa ku kwigira kw’Afurika.
Depite Rutebuka Balinda yasobanuye imirongo migari ya NST2 n’uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda, asaba buri muyoboke wa PL kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, no guharanira iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye amahugurwa bavuze ko yabafashije gusobanukirwa neza NST 2, nk’abanyapolitiki iyi gahunda ikazarushaho kubayobora mu gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu.
Hon. Francine Rutazana, yagaragaje ko basobanuriwe aho igihugu kigeze mu gushaka ibisubizo byatuma cyiteza imbere kidashingiye cyane ku nkunga y’amahanga cyangwa ku bitekerezo by’abanyamahanga.
Ati “Iterambere ry’igihugu ni naryo PL ishaka, ni ishyaka riharanira ukwishyira ukizana k’Umunyarwanda, ntabwo umunyarwanda yashyira akizana adatanga ibitekerezo kandi ibitekerezo bigamije kubaka umunyarwanda.”
Yavuze ko babwiwe ko muri NST 2 harimo inkingi z’imiyoborere kandi ari ho igihugu cy’ubakirwa.
Ati “Turashaka ko muri NST 2 mu nkingi z’imiyoborere y’u Rwanda, abayoboke ba PL bagenda bazi ngo dore icyo igihugu gishaka.”
Munyangeyo Théogène, Visi Perezida wa mbere wa PL, yasobanuye ko mu mahugurwa abayoboke ba PL basobanuriwe gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutsiha iterambere (NST 2), n’uruhare rwabo.
Ati “Hari ikiganiro cyo kubereka ngo ariko bike dufite twabikoresha neza dute, cyane cyane iyo dufatiwe nk’ibyemezo ngo abadufasha gahunda zabo barazihagaritse, twebwe nk’Abanyarwanda twabyitwaramo dute, bike dufite tukaba twamenya kubikoresha neza ariko cyane cyane twishakamo ibisubizo.”
Musoni Protais, Umuyobozi w’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro no Kwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda, yavuze ko imitwe ya Politiki ikwiriye gutoza abayoboke kwigira.
Ati “Kugira ngo ibyo twifuza byose bijyanye no kwigira nk’u Rwanda ndetse na Afurika bigerweho, biradusaba gutoza abayoboke indangagaciro, zirimo n’umuco w’igihugu n’ibindi.”
Yashimangiye ko imitwe ya politiki ishinzwe guteza imbere imiyoborere iganisha ku gaciro k’Igihugu, amahoro n’umutekano bishingiye ku muturage, gutoza indangagaciro zishingiye ku muco, ubukungu bwihagazeho n’uburezi bufite intego.



THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW