Abazitabira Kivu Beach Expo&Festival bazidagadura bishyitse

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Abazitabira iserukiramuco rifite umwihariko w’imurikabikorwa, rizamara iminsi 41 ribera mu turere twose dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu turimo: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, bijejwe kuzaryoherwa n’impeshyi.

Ni iserukiramuco ryiswe ‘Kivu Beach Expo&Festival’ ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’abikorera bo muri iyo Ntara.

Rizatangirira mu Karere ka Rubavu kuva tariki ya 3 kugeza 12 Nyakanga 2025 kuri ‘Public Beach’. Rizakomereza mu Karere ka Rutsiro kuva tariki ya 15 kugeza 20 Nyakanga muri Boneza.

Nyuma hazakurikiraho mu Karere ka Karongi kuva tariki ya 22 kugeza tariki ya 27. Mu Karere ka Rusizi ho rizageza tariki ya 17 Kanama 2025 ku isoko rya Rusizi.

Iri serukiramuco rizasorezwa mu Karere ka Nyamasheke kuva tariki ya 20 kugeza 31 ku isoko rya Tyazo no ku mucanga wa Ishara.

Habiyaremye Constant, Umuyobozi wa Koperative y’ababaji n’abakora ibikoresho by’ubukorikori ya KIAKA nayo iri muzizitabira iri murikabikorwa yavuze ko bagamije kugaragza ko mu Karere ka Rubavu hakorerwa ibintu byiza kandi bitandukanye.

Ati “ Ntitugamije gucuruza gusa, tugamije kugaragaza isura nziza y’Akarere kacu n’uko umutekano umeze neza nubwo hakurya [muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] hari ibibazo by’umutekano muke.”

Yves Iyaremye, Umuyobozi w’Ikigo Yirunga Ltd, cyateguye iri murikabikorwa yavuze ko bateguye ibi bikorwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko mu 2024, byari byagenze neza.

Ati “Kuri iyi nshuro ntabwo isanzwe kuko izagera mu bice bitandukanye by’intara yacu mu turere dutanu.”

Yasobanuye ko ari igikorwa kinini gifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa ku kiyaga cya Kivu, aho hazifashisha ibiyaga n’umucanga wo ku Kiyaga cya Kivu mu gususurutsa abantu, bahaha banaruhuka.

Akomeza agira ati “ Iyi festival ifite intego yo kumenyekanisha no guteza imbere ‘Made in Rwanda’ [Ibikorerwa imbere mu gihugu]. Tuzazamura n’impano kuko buri munsi hazajya haba hari abahanzi basusurutsa abantu, yaba abakomeye mu Rwanda, abakizamuka ariko n’abaririmba gakondo mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda.”

Yavuze ko bazakangurira abantu gusura ikiyaga cya Kivu ndetse banakangurire abashoramari kuza gushora imari mu turere two mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ati “ Festival yacu izajya itangira saa tatu za mu gitondo, abantu bidagadure, abashaka koga boge, abakina volley ku mucanga bakine… Kuva itangiye kugera saa yine z’ijoro irangiye abantu bazajya baba basusurutswa.”

Abazitabira iri serukiramuco bazabona ibikorwa bizabera ku mucanga birimo imikino itandukanye, kuzamura impano n’amarushanwa muri buri karere ahazaba habera iserukiramuco n’imurikagurisha.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi