Abize n’abakoze muri E.SC.L.M.Nyanza bahembye abatsinze neza bahiga

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umuyobozi wa E.SC.L.M NYANZA ALUMNI yatanze icyemezo cy'ishimwe

Abize n’abakoze muri Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza (E.SC.L.M Nyanza) bajyiye kuri ririya shuri bizeho bahemba abanyeshuri batsinze neza.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2025 abize n’abakoze muri Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza kuva mu mwaka wa 1965 kugera mu mwaka wa 2024 bishyize hamwe bitwa E.SC.L.M NYANZA ALUMNI, basubiye aho bize bahemba abanyeshuri batsinze neza bakihiga.

Docteur MUDEREVU Alexis wize muri iriya shuri mu ba mbere mu mwaka 1965 kugera mu mwaka wa 1971 yavuze ko akihiga mbere ishuri ryitwaga Collège des Humanités Modernes yavuze ko ari shuri byatangiye riri muri gahunda ya Leta ishaka ko buri Purefegitura igira ishuri.

Yagize ati “Purefegitura ya Gikongoro nta mashuri yarifite maze Musenyeri GAHAMANYI  ashyigikira icyo gitekerezo, maze bafata umwanzuro iryo shuri ritangira gutyo.”

Umuyobozi wa E.SC.L.M NYANZA ALUMNI Docteur Augustin HABIYAREMYE yavuze ko bo nk’abahize ndetse n’abahakoze, bishyize hamwe bategura igikorwa cyo gusubirayo bacyita “GARUKA  USHIME” banatekereza ko banahemba abana batsinze neza, mu kubatera umwete wo kwita kumasomo ndetse no kugera kuntego zabo mu buzima.

Yagize ati “Twe twaje gusabana no gushyigikira abana batsinze neza kandi turabashimira cyane,  twaberetse urugero rwiza ko nabo byashoboka ko bitaye kumasomo neza, bakagira imyitwarire myiza hamwe no Gusenga ko Imana izabafasha kugera kuri byinshi byiza mu buzima bwabo.  Twageneye impano (amafaranga) kuri buri munyeshuri watsinze neza.”

Tuboneyeho gusaba Abize n’abakoze muri E.SC.L.M Nyanza bose, ko twashyira hamwe imbaraga Zacu, tukagira urukundo tugafasha mw’iterambere ry’ikigo cyatureze ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange.

Umwe mu banyeshuri bakihiga wahembwe yavuze ko yishimiye guhembwa kandi binamuhaye imbaraga zo gukomeza kwiga kurushaho.

Yagize ati “Iyo ugize amahirwe ugahembwa n’abakuru bawe banakubwira ko bakora mu nzego zitandukanye bikwereka ko nawe bishoboka.”

Padiri Egide NIYOMUGABO uyobora ishuri rya Ecole des Science Saint Louis de Montfort Nyanza Yashimye aba bashyitsi bibutse Ikigo cyabareze, kandi ko bibatera ishema kumva ko abahize ibyiza bagezeho babikesha ubumenyi bakuye mu ishuri ayoboye.

Yagize ati”Bageze kuri byinshi kuko bamwe n’abaganga mu bitaro bitandukanye mu Rwanda no hanze abandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye, …  iyo baje rero bakabibwira abana bibatera imbaraga zo kwiga bashyizeho umwete”

Ishuri rya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza rimaze kwigaho  abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi. GARUKA USHIME ikaba ibaye ku nshuro ya gatatu kandi kikaba igikorwa ngarukamwaka.

Dr.Alex wize muri iri shuri rigishingwa yavuze ko rifite amateka
Umuyobozi w’ishuri Padiri Egide yashimiye abahize
Abanyeshuri batsinze neza bahembwe

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi