Abarwanashyaka ba Green Party bo mu Karere ka Burera bibukijwe ko ibiganiro bigamije amahoro n’umutekano atari inshingano za leta yonyine, ahubwo bikwiye gutangirira mu muryango, mu rugo.
Dr. Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party, yashimangiye ko ashyigikiye ibiganiro by’amahoro birimo n’ibiri kubera muri Quatar, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muri RDC.
Aha yibukije abarwanashyaka ko n’ubwo ibiganiro nk’ibi bikunze gukorwa ku rwego rw’ibihugu, atari inshingano za guverinoma gusa, ahubwo bigomba guhera mu muryango kuko ari ho hahera amahoro n’umutekano birambye by’igihugu.
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bishimira ko baganirizwa ku murongo w’Igihugu, bikabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango utekanye.
Nduwayezu Isaac yagize ati: “Ubu twumenye ko hari ibiganiro bigamije amahoro mu Karere, batwibutsa ko umusanzu wacu mu kubaka amahoro ugomba guhera mu muryango. Natwe tugomba kuwutanga, tukabikora nk’abikorera.”
Nishimwe Jeanne Gantille na we yagize ati: “Nkanjye nk’umuhinzi, dusobanurirwa uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije no kongera umusaruro. Twigishwa kandi ko amahoro n’umutekano bitangirira mu muryango.”
Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko bashyigikiye ibiganiro bigamije amahoro hatabayeho imirwano, ariko anibutsa ko ibyo biganiro bitareba gusa inzego z’igihugu, ahubwo bikwiye gutangirira mu muryango.
Yagize ati: “Dukunda kubigarukaho cyane mu biganiro byacu; mu ishyaka ntabwo dushyigikiye imirwano, ahubwo dushyigikiye inzira y’amahoro binyuze mu biganiro. Ariko tunibutsanya ko ibyo biganiro bitareba gusa igihugu, ahubwo bigomba gutangirira mu muryango. Ibyo abantu batumvikanaho ntibigomba gukemurwa barwana, kandi n’abanyeshuri bakwiye kwirinda imyigaragambyo ahubwo bagahitamo kuganira.”
Amahugurwa n’inama bigenerwa abarwanashyaka ba Green Party bigamije kubaganiriza ku mahame n’intego z’ishyaka, no kubasobanurira intego zaryo muri rusange. Ibi bikorwa bijyana no gutegura amatora y’ubuyobozi bushya bw’ishyaka, bikaba bimaze gukorerwa mu turere twa Musanze, Rulindo, Gakenke na Burera, kandi ni gahunda izakomeza no mu tundi turere.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera