Abibumbuye mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino [AJSPOR], ryasuye Urwibutso rwa Nyanza mu Akarere ka Kicukiro rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu masaha y’amanywa. Ryari itsinda ririmo ubuyobozi bwa AJSPOR ndetse n’abandi banyamuryango b’iri shyirahamwe.
Aba basuye uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga 105.600 barimo abarenga 3000 biciwe i Nyanza ubwo bahahungiraga bibwira uko bari buharokokere ariko bikarangira bahiciwe.
Aba banyamakuru basobanuriwe amateka yaranze Abatutsi bahiciwe, ndetse batemberezwa ibice bigize uru Rwibutso, banahashyira indabo.
Ni umuhango wiswe “AJSPOR Unity Day 2025”, nyuma yo kuva ku Rwibutso, bagiye gukina umukino w’ubusabane warangiye ikipe y’ingaragu itsinze ibitego 8-3 ababutse. Hakurikiyeho gusabana kurimo gusangira.
















UMUSEKE.RW