Alicia na Germaine, abahanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bazwi ku ndirimbo nka “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo” na “Ihumure,” bamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Uriyo” yanditswe na Niyo Bosco.
Alicia na Germaine bavuga ko indirimbo “Uriyo” ivuga ko “Urukundo rwa Yesu ari rwo rutubeshejeho; burya ni we uturinda buri munsi kandi akadutsindira ibyo tubona n’ibyo tutabona. Iwe rero ni ho twahabonye umunezero usendereye.”
Aba bahanzikazi bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bavuga ko bari kumwe na Yesu, bityo ko ntacyo bazaba.
Bavuga ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwiza bukwiye kumvwa na buri wese ko Imana yabageneye ngo babusakaze ku Isi.
Alicia na Germaine bo mu Karere ka Rubavu, bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi micye begukanye igikombe cyabo cya mbere cya “Best Gospel Artist” nyuma y’umwaka umwe gusa bamaze mu muziki.
Bavuga ko bafite imishinga myinshi bifuza gukora mu muziki usingiza Imana irimo album n’ibindi bazagenda bageza ku bakunzi babo.
Bati: “Turifuza ko byaba International, ubutumwa bukagera hose, birumvikana tuzajya dukora indirimbo no mu zindi ndimi.”
Mu mwaka wa 2024 ni bwo Alicia na Germaine binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ni bwo bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ya mbere yitwa “Urufatiro” yanditswe n’umubyeyi wabo [Se] ari na we ubafasha byihariye mu muziki.
Umuziki bawufatanya n’ishuri, kandi bavuga ko kubifatanya byoroshye cyane kuko buri wese yashyizeho ingengabihe ye agenderaho ku buryo ntakigongana n’ikindi cyangwa ngo kimwe kibangamire ikindi.
Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri Medecine and Surgery akaba yitegura kujya mu mwaka wa gatatu, naho murumuna we Ufitimana Germaine yiga kuri Ecole de Lettre de Gatovu mu Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).
Reba Uriyo ya Alicia and Germaine




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW