Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryibukije amakipe 10 arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports, kubanza kwishyura imyenda ifitiye abayireze mbere yo guhabwa impushya zo kuzakina amarushanwa y’umwaka w’imikino 2025/2026 ategurwa n’iri shyirahamwe no kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Mu minsi mike ishize, ni bwo abanyamuryango ba Ferwafa bose, bamenyeshejwe ko bagomba kubanza kwishyura imyenda babereyemo abakozi ba bo ndetse n’ibindi bigo bitandukanye. Ikirenze kuri ibyo ka ndi, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, bwahuguye abanyamuryango ba ryo ku bijyanye no gukurikiza amategeko ndetse no kumenya ibyahindutse mu Itegeko rishya rigenga Imiryango itari iya Leta.
Mu butumwa UMUSEKE wabonye, bwohererejwe abo bireba bose, Ferwafa yamenyesheje amakipe 10 ko agomba kubanza akishyura imyenda afite mbere y’uko ahabwa uruhushya rwo kuzakina amarushanwa iri shyirahamwe ritegura no kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
- Rayon Sports: Yasabwe kwishyura imyenda ifitiye Mbusa Kombe Billy n’Irerero rya Gatsibo. Ni ibirego iyi kipe yarezwe muri Gashyantare mu 2024. Ferwafa yababwiye ko batemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza igihe bazabanza kwishyurira iyi myenda.
- Kiyovu Sports: Urucaca rwasabwe kwishyura Iracyadukunda Eric na Nkinzingabo Fiston. Iyi kipe yibukijwe ko igihano cyo kwandikisha abakinnyi bashya, kizagumaho kugeza igihe izaba yamaze kwishyurira aba bakinnyi.
- AS Kigali: Iyi yarezwe na Bishira Latif na Kimenyi Yves bahoze bayikinira. Ferwafa yayibukije ko mu gihe cyose izaba itaramara gukemura ikibazo cy’aba bakinnyi bombi, itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya. Aba bombi batanze ikirego muri Ferwafa muri Gashyantare 2025.
- Gicumbi FC: Iyi kipe yazamutse uyu mwaka, yibukijwe ko mu gihe cyose izaba itararangiza kwishyura imyenda ibereyemo Olivier na Fabien, itazamererwa kwandikisha abakinnyi bashya. Aba bombi batanze iki kirego muri Nzeri 2024.
- Mukura VS: Ferwafa yayibukije ko hari abakinnyi batatu ifitiye imyenda, barimo Nkinzingabo Fiston, Daniel na Félicien. Aba batanze ikirego cya bo mu Ukuboza 2024. Igihe cyose yaba itarakemura ikibazo cya bo, ntizemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
- Etincelles FC: Muri Gashyantare 2025, ni bwo Nsengimana Dominique yayireze muri Ferwafa, maze imenyeshwa ko mu gihe cyose itarakemura ikibazo cy’uyu mukinnyi, itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
- City Boys: Muri Mutarama 2025, ni bwo Sogonya Hamiss, yayireze kutamuha imishahara ye. Kubera iyo mpamvu, iyi kipe yibukijwe ko itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarakemura ikibazo cy’uyu mutoza.
- Inyemera WFC: Abakinnyi batatu barimo Léonie, Thèrese na Costance, bayireze kutabaha ibikubiye mu masezerano maze Ferwafa iyandikira iyibutsa ko mu gihe cyose itazakemura ikibazo cy’aba bakinnyi, itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
- Fatima WFC: Iyi yo yarezwe n’abakinnyi batatu barimo Mukundwa, Angel, Halima na Zackie. Ferwafa yibukije iyi kipe kubanza kubishyura mbere yo guhabwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya.
- Bugesera FC: Iyi kipe yarezwe na Pacifique wahoze ayikinira. Ni ikirego cyatanzwe muri Gashyantare 2025. Ferwafa yabibukije ko mu gihe cyose bazaba batarakemura ikibazo cye, batazemererwa kwandikisha abakinnyi.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aya makipe akwiye kubanza gukemura kugira ngo abashye kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya no guhabwa impushya ziyemerera kuzakina amarushanwa ya Ferwafa ya 2025/2026, yibukijwe ko anemerewe kwegera abanyamategeko b’iri shyirahamwe ndetse n’abashinzwe gutanga impushya zibemerera gukina amarushanwa y’imbere mu Gihugu [Club Licensing].







UMUSEKE.RW
Rayon , Kiyovu , Mukura sha mushatse mwabireka kuko zino kino kipe uko ari 3 nizo zikoze umupira kandi ziri ku mitima yabanyarwanda benshi .
Yes ibindabikunze bayabuze rwose yishyure