Abakinnyi bakomeje gufashwa n’irushanwa rya “Esperance Football Tournament 2025”, baravuga imyato iri rushanwa rikomeje gutuma berekana impano za bo.
Guhera ku wa 14 Kamena 2025, ku kibuga cya Tapis Roue i Nyamirambo, hari kubera imikino y’irushanwa “Esperance Football Tournament.” Ni irushanwa ryateguwe na Ishimwe Claude uzwi ku izina rya “Cucuri”, hagamijwe gufasha abakinnyi bakiri kugaragaza impano za bo ndetse no gufasha abigiye hejuru mu myaka kubona akazi ku batagafite.
Ni irushanwa ryagaragaje abakinnyi bari kurebwa ijisho ryiza na bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri mu Rwanda. Buri mukino, hahembwa umukinnyi witwaye neza [man of the match], aho ahabwa igihembo cyateganyijwe ariko giherekezwa n’ibihumbi 20 Frw.
Abaganirije UMUSEKE mu bari gukina iri rushanwa, bahamya ko babonye umwanya mwiza wo kugaragaza impano za bo ariko ikirenze kuri ibyoni uko hari abatangiye kuvugana n’amwe mu makipe.
Umwe yagize ati “Ni irushanwa ryiza rikomeje kudufasha kuko nk’abakinnyi tuba dukeneye imikino myinshi. Ikindi twishimira ni uko abateguye irushanwa bazirikanye guhemba umukinnyi uba yitwaye neza kuri buri mukino kuko bituma guhangana biryoshya irushanwa.”
Undi ati “Nkanjye ndishimira ko abato dukomeje guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zacu. Hari umuyobozi wampamagaye ariko musaba ko yanyemerera nkabanza byibura nkasoza imikino y’amatsinda.”
Umuyobozi w’imwe mu makipe akina muri shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko mu minsi amaze aza kureba iyi mikino, yasanze hari abakinnyi batarenzwa ingohe n’ubwo bisaba kwitonda.
Ati “Hari abakinnyi warebaho. Mu minsi maze nza kuri tapis rouge, nabonyemo abana bazi gukina gusa nyine nanone bisaba kubyitondamo.”
Biteganyijwe ko iri rushanwa riri kugaragaramo amazina asanzwe muri shampiyona z’u Rwanda, rizarangira ku wa 7 Nyakanga uyu mwaka. Umukino wa nyuma uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.


















UMUSEKE.RW