Amavubi yatsindiwe muri Algérie mu mukino wa gicuti – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Algérie ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu mujyi wa Constantine muri Algérie.

Ni umukino watangiye Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibihugu byombi, byari byifashishije abakinnyi ba byo bo mu makipe ya mbere asanzwe akina amarushanwa Nyafurika n’ayo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Adel Amrouche utoza Amavubi, yari yahinduye ikipe, cyane ko mbere yo gukina uyu mukino yari akeneye kumenya abakinnyi be bose bashya n’urwego bariho no kumenya icyo bazamuha ku mikino ikomeye imutegereje mu bihe biri imbere.

Iminota 45 y’gice cya mbere cy’umukino cy’uyu mukino, cyarangiye Algérie yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0 cyatsinzwe na Youcef Belaili n’umutwe ku munota wa 27.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ku munota wa53, Niyigena yasimbuwe na Kwizera Jojea. Amavubi yatangiye gukina ariko ntibyaramba kuko ku munota wa 58, Algérie yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hadjam Jaouen ubwo Omborenga Fitina yananirwaga guhagarika umupira wari utewe mu rubuga rw’amahina.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yahise akora izindi mpinduka, yinjiza mu kibuga Noe Uwimana wasimbuye Omborenga Fitina.

Mu minota ya 60, Amavubi yasatiriye ashaka kugabanya ikinyuranyo ariko amashoti abiri yatewe na Ngwabije Bryan na Mugisha Gilbert ajya ku ruhande.

Ku munota wa 71, Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira wakuwemo na Ossama Benbout, ushyirwa muri koruneri na Tougai Amine.

Mugisha Bonheur, Muhire Kevin na Nshuti Innocent binjiye mu kibuga ku munota wa 73 basimbuye Al-Enzo Hamon, Ngwabije Bryan na Meddie Kagere ariko guhererekanya neza kwaranze Ikipe y’Igihugu mu minota yakurikiyeho ntikwatanga umusaruro.

Amavubi azakina undi mukino wa gicuti uzayahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie y’abakina imbere mu gihugu ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Algerie: Benbot, Tougai, Bensebaini, Atal, Hadjam, Bentaleb, Boudaoui, Maza, Mahrez (c), Belaïli na Bounedjah.

Rwanda: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Mutsinzi Ange, Ngwabije Bryan, Kavita Ppahue, Bizimana Djihadi (c), Mugisha Gilbert, Aly-Enzo na Meddie Kagere.

Aly-Enzo ni umukinnyi mushya mu Amavubi
Bizimana Djihadi na bagenzi ntiwari umunsi wa bo
Amavubi yatsindiwe mu Mujyi wa Constantine
Aly-Enzo ni umukinnyi mushya mu Amavubi
Algérie yari yabanjemo ikipe ya yo ya mbere

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *