Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba u Rwanda gukura ingabo muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yuko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro nkuko Reuters ibitangaza.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakomeje kuvuga ko nta ngabo ziri muri RDCongo ko ahubwo rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kubona ko leta ya Kinshasa ishaka kurutera .
U Rwanda na RDC byamaze koherereza Amerika imbanzirizamushinga z’amasezerano y’amahoro mu ntangiriro za Gicurasi 2025, Amerika izihuriza hamwe havamo umushinga w’amasezerano y’amahoro wahawe Guverinoma z’ibihugu byombi.
Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Dr Massad Boulos, avuga ko usibye kuba aya masezerano azasiga intambara irangiye, azanasiga umushinga w’ishoramari wa za miliyari z’amadolari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo tantalum, zahabu, lithium n’andi.
Dr Massad Boulos muri Gicurasi uyu mwaka yabwiye Reuters ko “Washington yifuza ko aya masezerano y’amahoro yaba yarangiye mu mezi abiri , amakimbirane ahari agakemurwa haherewe ku mizi.”
Reuters ivuga ko yabonye inyandiko zizewe z’imbanzirizamushinga w’ayo masezerano arimo ko “kugira ngo asinywe ari uko u Rwanda rwakura ingabo, intwaro n’ibindi bikoresho muri Congo . “
Amerika yagaragaje ko hari ingingo z’umushinga w’aya masezerano u Rwanda na RDC bishobora kutemeranyaho, bityo ko muri iki kicyumweru ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ibumvikanishe.
U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.
Byemeranyije kandi ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.
UMUSEKE.RW
Ibi nabyo ni comedy nk’ibya Quatar,kuko Cyabitama arashaka ko M 23 izava Goma na Bukavu kandi intare za Sarambwe zirimo gushakirwa amaboko na Kabila nazo ntizizabyemera kuhava ahubwo urugamba rushobora kuzagera Kinshasa