Nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 81-67 mu mukino wa gatanu wa kamarampaka, APR BBC yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma uganisha ku kipe izegukana igikombe cya shampiyona ya 2025.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo habaye umukino w’ishyiraniro muri shampiyona ya Basketball y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Ni umukino wa APR BBC na Patriots BBC uba uhanzwe amaso na benshi.
Igice cya mbere cy’uyu mukino wa gatanu wa ½ cya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, cyarangiye ikipe y’Ingabo iyoboye n’amanota 46 kuri 37 ya Patriots BBC iri mu zikunzwe.
Ikipe ya APR BBC yagarutse mu gace ka gatatu iri hejuru ndetse igaragaraza ibimenyetso byo gutsinda umukino wa gatanu. Aliou Diarra wari mu bihe bye byiza, yakomeje gufasha ikipe y’Ingabo ayitsindira amanota menshi, byaje no gutuma itsinda umukino mu buryo bworoshye.
Uko iminota yicuma, ni ko byagendaga birushaho kuba bibi ku kipe ikunzwe na benshi muri shampiyona ya Basketball [Patrios BBC], ndetse waje kurangira itsinzwe amanota 81-67, bituma ikipe y’Ingabo igera ku mukino wa nyuma ku ntsinzi eshatu kuri ebyiri. APR BBC yahasanze REG BBC yasezereye UGB BBC.
Ikipe y’Ingabo na REG BBC, zizakina imikino irindwi ya Kamarampaka 2025 “BetPawa Playoffs 2025”. Ni imikino izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nyakanga 2025. Ikipe izatanga indi intsinzi enye, izahita yegukana igikombe cya shampiyona 2025.







UMUSEKE.RW