Basketball/BAL: APR BBC yagaritse Petro de Luanda

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mukino wa mbere wo guhatanira imyanya mu makipe umunani meza agomba kwishakamo izegukana igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo, APR BBC ihagarariye u Rwanda yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakomeje imikino yo kugaraza uko amakipe azahura muri 1/4 cy’imikino ya Basketball Afurika League (BAL).

Ikipe yari ihanzwe ku Banyarwanda, ni APR BBC ihagarariye Igihugu muri iyi mikino iri kubera muri Afurika y’Epfo.

Ikipe y’Ingabo yatangiye neza ndetse uduce tubiri twa mbere turangira iri imbere n’amanota 37 kuri 33 ya Petro de Luanda.

Abakinnyi barimo Aliou Diarra ndetse na kapiteni wa APR BBC, William Robeyns, bafashije ikipe ya bo cyane muri uyu mukino.

Ni umukino Ikipe y’Ingabo yabaye nziza muri rusange kuko nyuma yo kugaruka mu duce tubiri twa nyuma, yawutsinze ku manota 75-57.

Iyi ntsinzi ya APR BBC, yatumye ihita ifata umwanya wa Gatanu mu makipe umunani ari guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Nyuma yo gutsindwa na US Monastir amanota 89-81, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria, yabaye iya kane bituma muri 1/4 izakina na APR BBC.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinzwe umukino wa mbere na Al Ittihad yo mu Misiri, bituma abanya-Libya bafata umwanya Kabiri, aho bazahura na Kriol Star yo muri Cape Verde ya karindwi kuri uru rutonde.

Al Ittihad yo mu Misiri inayoboye uru rutonde, izahura na FUS Rabat yo muri Maroc iri ku mwanya wa nyuma muri aya makipe umunani.

US Monastir ya Gatatu, izakina na Petro de Luanda ya Gatandatu kuri uru rutonde.

Uko amakipe azahura muri 1/2.

Ikipe izasezerera indi hagati ya APR BBC na Rivers Hoopers, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Al Ahli Tripoli na Kriol Star.

Izasezerera indi hagati Al Ittihad na FUS Rabat, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya US Monastir na Petro de Luanda.

Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, iteganyijwe kuzakinwa ku wa 13 Kamena 2025.

Uko inzira ya 1/4 kugeza ku mukino wa nyuma izakinwa
APR BBC yatsinze umukino irusha Petro de Luanda yo muri Angola
Ntore Habimana yagize umukino mwiza
Ikipe y’Ingabo yarushije Petro mu mashyi no mu mudiho
Ubuyobozi bwa APR BBC
Uko amakipe umunani ahagaze mu myanya

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *