Burera: Imiryango 380 yishimiye ko yatujwe na Leta

Abaturage bari batuye mu manegeka n’abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Burera batangaza ko banejejwe no kuba barubakiwe inzu z’icyerekezo bakaba batazongera guhangayika.
Buri muryango wubakiwe inzu igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero. Bahawe kandi ibikoresho by’isuku, bubakirwa n’akarima k’igikoni n’ibindi bifasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Bamwe mu bahawe amazu bashimiye Leta kubakura mu manegeka no kubarinda imibereho mibi.
Rwivanga, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, yavuze ko Perezida Paul Kagame yabagaruriye ubuzima, kuko ubu batujwe mu nzu nziza, mu gihe mbere yabaga mu bihuru.
Ati: “Imvura yaragwaga ikatunyagira, nta cyo kurya dufite, tutazi no kubana n’abandi. Ubu tubayeho neza turi mu nzu ikoze muri sima; ni ubwa mbere mbayeho gutya.”
Dundi Venent na we yavuze ko mbere bari mu bwigunge ndetse bakiha akato, ariko ubu ngo baratengamaye kandi basabana n’abandi.
Ati: “Ntituzongera guhangayikishwa n’imibereho mibi ya mbonye bucya!, ahubwo twiteguye kwita kuri izi nzu baduhaye ndetse no gushaka ibidutunga dutekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko kwita ku baturage ari inshingano z’ubuyobozi, ko gufasha abahuye n’ibiza bikomeje, kandi ko hari indi miryango izakomeza kubakirwa; asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka.
Yagize ati: “Abaturage bacu bahuye n’ibiza turi kubafasha kubona inzu, ubu tumaze kubaka izigera kuri 380 nziza kandi zikomeye. “
Inzu zubakiwe abasenyewe n’ibiza n’abasigajwe inyuma n’amateka zifite agaciro ka miliyari hafi ebyiri. Ubu hasigaye kubakirwa indi miryango 259, muri yo ingengo y’imari ya 127 yamaze kuboneka. Mu Karere ka Burera, ibikorwa byo kubaka ku midugudu bimaze kugera ku kigereranyo cya 70,5%.
Bahawe n’ibiryamirya

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera
Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *