Ikipe ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso, yegukanye igikombe cy’Igihugu kirusha agaciro icya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Sporting Cascades kuri penaliti 3-1.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri Burkina Faso, wabaye ku wa 8 Kamena 2025. Rahimo FC yari yanganyije na Sporting Cascades FC igitego 1-1, yegukanye igikombe biciye kuri penaliti 3-1.
Yahembwe igikombe n’imidari ya zahabu byaherekejwe n’amafaranga miliyoni 49,2Frw. Iya Kabiri yo yahembwe miliyoni 36Frw.
Shampiyona y’u Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw ku kipe yegukanye igikombe.
Amafaranga ahabwa ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, atuma Rwanda Premier League igira umukoro wo kurushaho gushaka abafatanyabikorwa benshi kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kuzamura ingano yayo.


UMUSEKE.RW
Niba Murikwitegereza Neza Uyumuntu Wambaye Imyendaya Gisirikarare Ni Iburahimu Tarawure Perezida Wa Burukina Faso .
So, what?