Busabizwa yashyikirije N’Guesso impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Brazzaville 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Busabizwa yashyikirije Sassou N’Guesso impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Brazzaville 

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazza Ville, impapuro zimwemerera guhararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 5 Kamena 2025.

Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisi yari yayobowe na Perezida Kagame.

Ambasaderi Busabizwa yari avuye ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda na Congo bimaze igihe kirekire kuko byatangijwe mu mwaka wa 197.

Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukomera guhera mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.

Muri 2022 kandi Perezida Kagame yongeye gusura Congo.

Muri urwo ruzindiko Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano umunani arimo ajyanye n’ubufatanye mu bukungu nko kurengera no guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Congo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buciriritse, ubukorikori, umuco n’ubugeni, ubuhinzi, uburere mboneragihugu, kungurana ubumenyi.

Nyuma yaho mu 2023 Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda.

Muru urwo ruzinduko Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa Congo Brazzaville umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.

Uyu mudali yawumwambikiye mu musangiro wabaye wo kumuha ikaze no ku mushimira uburyo abanira neza u Rwanda.

Ambasaderi Busabizwa yari avuye ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *