Cardinal Kambanda asanga hakwiye Ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'umuvugizi w'umuryango wa Bibiliya

Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,yavuze ko  hakwiriye ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko abayifite bakomeza kuyikongeza mu bato.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, ubwo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda  kiri i Kigali mu Karere ka Gasabo, hibukwaga abari mu Nama y’ubuyobozi n’abari abakozi b’uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo muhango wo kwibuka, Alphonsine Mutuyimana, wavuze ijambo nk’uhagarariye imiryango yibukwaga, yavuze ko kwibuka ababo byerekana ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uha agaciro ukanazirikana ubwitange bagiraga ubwo bawukoreraga.

Yasabye gusenyera hamwe mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ” Ndasaba Abanyarwanda muri rusange gushyira hamwe ngo turwanye ingengabitekerezo  ya Jenoside. Murabizi ko hari inyangabirama zirirwa ziyikwiza ku mbuga nkoranyambaga. Ndasaba urubyiruko cyane kubima amatwi no kubarwanya mwivuye inyuma.”

Akomeza agira ati ” Ndasaba kandi uwaba afite amakuru yaho abacu biciwe ko yayatubwira,  byadufasha kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro bahabwe agaciro bambuwe..”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo,Bernard Bayasese, yavuze ko  mu gihe cyo kwibuka, abantu batabura kugaya abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakica bagenzi babo, ko ariko hazirikanwa uruhare rw’amadini mu kubaka igihugu.

Ati “Turazirikana uruhare rw’amadini n’amatorero mu kongera kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa. Dukomeze kubisigasira, tube abo kwigirwaho mu migirire no mumyitwarire no kuba intangarugero muri byose’’.

Akomeza agira ati ” Ni twebwe nk’abanyamadini cyangwa abanyamatorero dufite inshingano zikomeye zo gukomeza gusobanurira na none abayoboke, twigisha gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda nk’inkingi yo kubaka ubutabera burambye.”

Yasabye ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guceceka bakayigumana aho kuyishyira mu bana kuko aribo baragwa igihugu.

Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko ijambo ry’Imana nk’abihaye Imana ari urumuri rubamurikira mu nzira y’ubumwe.

Ati “Nka twe nk’abigisha ijambo ry’Imana, ijambo ry’Imana ni urumuri rudushoboza kubaka ubumwe ibyabaye ntibizongera. Twagize umugisha igihugu cyacu cyongera kuzuka nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kambanda yavuze ko hakwiriye ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera.

Ati “Buri munyarwanda aho ariho hose akwiye kuyamaganira [ingengabitekerezo ya Jenoside] kure, ahubwo akimakaza indangagaciro  nzima ari nazo zihura n’ijambo ry’Imana.

Yavuze ko umukirisitu muzima kwiriye gukunda Imana na mugenzi we, akamwibonamo kuko aribyo Ivanjiri yigisha.

Muri uku kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, uyu Muryango wibutse abari abakozi babo barimo Karangwa Thomas Kitoko wari Umubitsi, Pasiteri Nkurunziza Alphonse wari mu nama y’ubuyobozi ashinzwe gusobanura Bibiliya, Pasiteri Iyamuremye Amon wari mu nama y’ubuyobozi na Kanamugire Theogene wari umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Hibutswe abari abakozi b’uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw’icyizere

MUGIRANEZA TIHIERRY

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi