Cricket: Ibihugu icyenda byitabiriye irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCF), ryatangaje ko ibihugu icyenda birimo n’u Rwanda ari byo byitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’uyu mwaka ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo biteganyijwe ko mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, haza gutangira iri rushanwa mpuzamahanga rya Cricket rigiye gukinwa ku nshuro ya 11. Ibihugu icyenda ni byo bizakina iry’uyu mwaka.

Harimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Uganda ibitse ibikombe byinshi by’iri rushanwa (4), Kenya imaze kuryegukana gatatu, Tanzania imaze kuryegukana kabiri, Brésil, Zimbabwe, Nigeria, Cameroun na Sierra-Léone.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bimenyimana Marie Diane, yijeje Abanyarwanda ko we na bagenzi be bagomba gukora ibishoboka byose igikombe kikazasigara mu Rwanda. Ibi abihuza n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Byiringiro Emmanuel, wavuze ko imyiteguro yose yagenze neza kandi bizeye ko u Rwanda ruzitwara neza ariko kandi ko banizeye ko irushanwa muri rusange rizagenda neza.

Ku wa 2 Kamena 2025, abakinnyi bose n’abatoza, babanje kuganirizwa ku mateka yaranze u Rwanda, basobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa muri Mata 1994. Ni ikiganiro cyatanzwe na Col. Migambi Désire.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iratangira ikina na Cameroun mu gihe Nigeria itangira ikina na Zimbabwe. Ni imikino biteganyijwe ko iza gutangira Saa tatu n’igice z’amanywa.

Abakapiteni b’amakipe yose
Ibihugu icyenda ni byo bizakina irushanwa ry’uyu mwaka
Gahunda y’imikino yose y’irushanwa
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, Bimenyimana, yijeje Abanyarwanda kubaha ibyishimo muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *