Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket mu bagore, yatsinze Cameroun mu mukino wa mbere w’irusahnwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iri rushanwa mpuzamahanga (Cricket Kwibuka Women’s T20 Tournament 2025), riri kubera mu Rwanda kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga guhera ku wa 3 Kamena 2025.
Mbere yo gutangira umukino, Cameroun ni yo yatsinze ‘Toss’ (gutombora niba utangira ujugunya udupira bizwi nko ku “Bowling” cyangwa niba utangira ukubita udupira ibizwi nko ku “Batting.” Iyi kipe y’Igihugu yahise ihitamo gutangira babuza u Rwanda gushyiramo amanota menshi (fielding).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yatangiye neza ishyiramo amanota menshi bituma igice cya mbere kirangira ifite amanota 145 muri overs 20 mu gihe ariko Cameroun yari yasohoye abakinnyi bane b’u Rwanda (ibizwi nka wickets).
Mu gice cya Kabiri, nta bwo Cameroun yabashije gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizweho n’u Rwanda muri overs 20 nk’izo u Rwanda rwatsindiyemo ayo manota. Muri izi overs, u Rwanda rwasohoye abakinnyi bose (all out) ba Cameroun, mu gihe abanya-Cameroun bakoze amanota 54 gusa.
Ibi byatumye u Rwanda rutsinda umukino ku kinyuranyo cy’amanota 91. Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bimenyimana Marie Diane ubwo yateraga udupira, yakinnye 18 tungana na overs eshatu mu gihe Cameroun yamukozemo amanota 16 yonyine ariko bamukoramo amanota ane inshuro imwe gusa ariko ntibabasha kumubonamo amanota atandatu.
Mu gihe u Rwanda rwabuzaga Cameroun gukora amanota menshi, Marie Diane wenyine yakoze overs enye “Bowling”, mu gihe imwe ari yo yabashije kuba nziza kuko nta nota bamubonyemo mu dupira 24 yajugunye. Cameroun yo yakozemo amanota atanu gusa ariko Bimenyimana anasohora abakinnyi batatu b’ikipe bari bahanganye.
Uyu kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bimenyimana, byatumye aba umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gufasha ikipe ye.
Mu yindi mikino yabaye, Zimbabwe yatsinze Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota atandatu mu gihe Tanzania yatsinze Sierra-Léone ku kinyuranyo cy’amanota 105. Ikipe y’igihugu ya Brésil yo yatsinze Malawi ku kinyuranyo cya wickets zirindwi.
Gahunda y’mikino y’umunsi wa Kabiri:
Sierra-Léone vs Rwanda (saa tatu n’igice za mu gitondo)
Cameroun vs Uganda (saa tatu n’igice za mu gitondo)
Imikino iteganyijwe ku gicamunsi saa saba n’iminota 45 z’amanywa:
Brésil vs Nigeria
Malawi vs Uganda















UMUSEKE.RW