Cucuri yateguye irushanwa rya “Pre-season” rizahuza amakipe 16

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishimwe Jean Claude uzwi nka “Cucuri”, yateguye irushanwa rigamije gufasha abakinnyi kwigaragaza no kurekera umubiri mu mujyo wo gukina.

Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahise babura ikibahuza, cyane ko no ku Mugabane w’i Burayi shampiyona zarangiye ubu hari gukina amakipe y’ibihugu.

Ishimwe Jean Claude “Cucuri” usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yahisemo guhita ategura ryo gufasha abakinnyi badafite amakipe kwigaragaza ndetse n’abasoje amasezerano ya bo. Ni irushanwa ryiswe “Esperance Football Tournament” rizitabirwa n’amakipe 16 azaba ari mu matsinda ane.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo haba tombora ndetse hakamenyekana ingano y’ibihembo ku makipe azaba atatu ya mbere. Hazajya kandi hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino. Ibibuga bizifashishwa, ni icya Kigali Pelé Stadium n’icya Tapis rouge. Kureba iyi mikino ni ubuntu.

Irushanwa biteganyijwe ko rizatangira ku wa 14 Kamena rikazarangira ku wa 5 Nyakanga 2025.

Amakipe yiyandikishije ni At Sports Khadaf, Golden Generation, Kimonyi, Vinoda, Brésil, Mahama FC (y’impunzi ziri i Mahama), We Never Know, Gatoto FC, Travel Line, Zone FC, Spak Victory, All Stars, Dream Team, Kamonyi FC, La Jeunesse FC na Soaring Eagle FC.

Irushanwa ryari risanzwe, ni irya “Agaciro Pre-season Tournament”
Byitezwe ko “Esperance Football Tournament 2025” ari irushanwa rizaba ririmo abakinnyi basanzwe bagaragara mu cyiciro cya mbere mu Rwanda
Abasanzwe mu cyiciro cya mbere byitezwe ko bazakina iri rushanwa ryateguwe na “Cucuri”
Abakinnyi bavuka i Rubavu bitezwe muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • HHHH,FOOTBALL YO MURWANDA IRIMO UMWANDA PEE! NI PRE-SEASON YIHE? TWE TWARI TUMENYEREYE AGACIRO PRE-SEASON TOURNAMENT, ESE NIYO? TUZIGO AGACIRO PRE. T. KAZATANGIRA KUWA 14, NONE NA CYUCYURI NGO IRYE RIZATANGIRA KUWA 14! ESE MURUMVA MURI GUFASHA IKI ABAJUNZI N’ABAKINNYI BA FOOTBALL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *