Djihad wakiniraga Gorilla FC mu nzira zijya gukina i Burayi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukinnyi wo hagati, Uwimana Emmanuel “Djihad”, yahawe ubutumire na FC Gagra ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Georgie ku Mugabane w’i Burayi.

Ubu butumire UMUSEKE wabonye, bugaragaza ko ikipe ya FC Gagra, yabwoherereje uyu mukinnyi ku wa 21 Kamena 2025. Buvuga ko Uwimana Emmanuel agomba kwerekeza muri Georgie tariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka akahamara ibyumweru ari mu igeragezwa rishobora kuzavamo akazi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwamumenyesheje ko azishyurirwa itike y’indege izamujyana ikanamugarura, ikazamumenyera ibisabwa byose mu gihe azahamara ari mu igeragezwa.

FC Gagra ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Georgie. Yashinzwe mu 2004, bivuze ko imaze imyaka 21 ishinzwe. Ifite Stade ijyamo abantu 2500 bicaye neza. Mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025, iyi kipe yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20 mu makipe 10 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Djihad ukina hagati afasha ba myugariro, yazamukiye mu ikipe ya Intare FC ubwo yari kapiteni wa yo, ahava ajya muri Gorilla FC yari akirimo kugeza asoje amasezerano ye.

Ubutumire bwohererejwe Djihad
Djihad ni umukinnyi ujya unatsinda ibitego
Ni umwe mu bato bakina hagati neza

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi