Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije dosiye ya Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi ,bakekwaho gukora ibyaha bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko.
Bombi bari barafashwe barafungwa,kubera uburwayi bafungura Rtd Major Rugamba Robert ngo akurikiranwe adafunzwe, Ubugenzacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza ubushinjacyaha.
Aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda gukurikiranwa kwabo bifitanye isano nuko kompanyi yitwa ALMAHA icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yatewe, abagizi ba nabi bagatema abantu, bakabakomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,SP Emmanuel HABIYAREMYE, aherutse kubwira UMUSEKE ko abantu 17 bahise batabwa muri yombi.
Abandi barindwi barimo na Rtd Major Rugamba Robert bakurikiranwe badafunze naho Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Bikekwa ko abatemwe uko ari umunani bari abakozi bakoreshwa na Rtd Major Rugamba Robert ndetse na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi.
Niba nta gihindutse bidatinze Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi azaregerwa urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza,aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Rtd Major Rugamba uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kugenzwaho ibyaha
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW.RW