Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024-2025, ikipe ya Bugesera FC iri mu ihurizo ryo kugumana abakinnyi ba yo beza basoje amasezerano barimo myugariro w’ibumoso yagenderagaho, Eric Iracyadukunda ushobora kugaruka mu makipe y’i Kigali.
Mu gihe umwaka w’imikino 2024-25 warangiye, amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere, akomeje kugorwa n’abakinnyi beza ba yo basoje amasezerano. Bugesera FC yasoje shampiyona iri mu bicu, iri mu zifite abeza basoje amasezerano kandi ntiyizeye ko izabagumana.
Muri aba, harimo myugariro, Iracyadukunda Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso. Uyu musore wakinnye imikino 31 irimo 26 ya shampiyona n’ine itegura shampiyona (pre-season), ari mu beza bahanzwe amaso n’amakipe atandukanye.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Eric ashobora kugaruka mu makipe y’i Kigali nyuma y’umwaka mwiza yagize i Bugesera. N’ubwo akina mu bwugarizi, yatanze imipira itatu yavuyemo ibitego.
Mbere yo kujya mu Akarere ka Bugesera, uyu myugariro yari atandukanye na Kiyovu Sports yari yifuje kumwongerera amasezerano ariko bakagira ibyo badahurizaho kugira ngo abasinyire amasezerano mashya.


UMUSEKE.RW