FERWAFA yacyebuye abanyamuryango ba yo ku kubahiriza amategeko

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahuguye abanyamuryango ba ryo ku kijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’ishyirwa mu bikorwa kw’itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, ni bwo habaye amahugurwa ku Miyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko y’abanyamuryango ba Ferwafa. Abahuguwe, ni abayobozi b’amakipe y’abagabo akina mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri ndetse n’icya gatatu, abayobozi b’amakipe y’abagore yose yaba ayo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri ndetse n’Abanyamabanga Bakuru b’amakipe atandukanye.

Ni amahugurwa kandi yarimo abayobozi batandukanye barimo Munyantwari Alphonse uyobora Ferwafa, Karangwa Jules usanzwe ari Umujyanama mu bya tekinike, Umuyobozi w’Ishami rya FIFA mu bihugu 15 rifite icyicaro i Kigali, Ndayisenga Davis n’abandi bagize Komite Nyobozi ya Ferwafa.

Aba banyamuryango b’iri shyirahamwe, babanje gusobanurirwa bimwe mu byahindutse mu mategeko shingiro [statue] ariko hashingiwe ku mategeko shingiro ya FIFA nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Ibi byasobanuwe na Mé. Gasarabwe Claudine usanzwe ari Komiseri Ushinzwe amategeko muri iyi nzu ishinzwe ruhago y’u Rwanda. Komiseri Claudine, yabanje gusobanura uko amategeko yagiye ashyirwaho mu mupira w’amaguru kugeza ku munsi wa none umupira w’amaguru ukaba ari umukino ugendera ku mategeko nk’iyindi yose.

Ikindi aba banyamuryango bibukijwe, ni ibirebana n’amategeko mashya ya Ferwafa. Aha hibanzwe ku Miyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko y’iri shyirahamwe, CAF ndetse na FIFA. Bibukijwe ko bagomba kubahiriza ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amarushanwa muri uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Nyuma ya Mé. Gasarabwe, Jules Karangwa nawe yafashe umwanya asobanura ibijyanye n’itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta. Yasobanuriye abanyamuryango ibibujijwe muri iri tegeko birimo nko guhindura intego y’umuryango utabyemerewe, kugabana umutungo uwo ari wo wose n’uburyo ubwo ari bwo bwose hagati y’abanyamuryango.

Muri iri tegeko rishya kandi, Jules yasobanuye ko mu bindi bitemewe ku miryango itari iya Leta, harimo kugurisha umutungo w’umuryango bitanyuze mu cyamunara, gushakisha, kwakira inkunga ituruka ahantu hatemewe n’amategeko, gukora ibikorwa bibangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibindi.

Bibukijwe ko umuryango utari uwa Leta usanzwe ufite icyemezo cy’ubuzimagatozi cyangwa icyemezo cy’iyandikwa, ugomba guhuza Imikorere n’amategeko shingiro bya wo n’ibiteganywa n’iri tegeko, ukabimenyesha Urwego mu gihe kitarenze amezi 24 [imyaka ibiri] abarwa uhereye ku munsi iri tegeko ritangirijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Umukozi Ushinzwe gutanga impushya ku makipe [Club licensing manager] muri Ferwafa, Muhire Jonh Livingstone, yasobanuriye abanyamuryango ibisabwa byose by’ibanze kugira ngo ikipe ibashe guhabwa urwo ruhushya rwo gukina amarushanwa y’imbere mu Gihugu.

Muhire yavuze ko aya mabwiriza, ashingira ku y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kandi ko buri kipe igomba kuba yujuje ibyo yamenyeshejwe n’uru rwego rushinzwe gutanga impushya muri Ferwafa.

Aba bayobozi b’amakipe kandi, bibukijwe ko bagomba kwishyura imyenda yose babereyemo ibigo bitandukanye ndetse n’abakozi ba bo kandi bakabikora hakiri kare kugira ngo bitazababera intambamyi yo guhabwa icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa ya Ferwafa.

Bamwe mu banyamuryango bagaragaje imbogamizi z’uko hari amabwiriza bahawe abatunguye arimo nk’avuga ku mutoza mukuru w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri, aho bamwe bavuze ko guhita babona abatoza bafite impamyabumenyi isabwa ya licence B-CAF, bizagorana ariko basubizwa ko mbere yo kubimenyesha, Urwego rushinzwe Tekinike muri Ferwafa [Direction Technique], rwabanje gukora neza imibare y’abatoza bazifite kandi nta kibazo bizateza.

Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo ageza ku banyamuryango ba Ferwafa, Ndayisenga Davis uyobora Ishami rya FIFA mu bihugu 15 riherereye i Kigali, yabashimiye kuri iyi ntambwe yatewe yo kuganira ku mategeko ndetse n’iyubahirizwa rya yo ndetse abizeza ko ubutaha azazana n’abashinzwe Imiyoborere muri iri shami abereye umuyobozi.

Abaturutse muri Marines FC, Vision FC, bari mu bitabiriye
Bagerageje gutega amatwi basobanurirwa ibyahindutse mu itegeko rishya
Komiseri Ushinzwe Amategeko muri Ferwafa, Mé. Gasarabwe Claudine, yasobanuriye abanyamuryango ibyahindutse mu mategeko shingiro ya FIFA agenga amarushanwa
Ndayisenga Davis uyobora Ishami rya FIFA rihuje ibihugu 15 muri Afurika, yashimiye Ferwafa yatekereje guhugura abanyaryango ba yo ku iyubahirizwa ry’amategeko
Jules Karangwa, yibukije bimwe byahindutse mu Itegeko rishya rigenga Imiryango itari iya Leta
Livingstone Ushinzwe Club licensing muri Ferwafa, yibukije amakipe ibyo akwiye kuba yuzuza kugira ngo ahabwe icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa y’imbere mu Gihugu
Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse, ubwo yatangizaga aya mahugurwa
Ni amahugurwa yitabiriwe ku bwinshi
Abanyamuryango ba Ferwafa, bari bitabiriye aya mahugurwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi